Mozambique: Abarenga   90 bishwe n’impanuka y’ubwato

Mozambique: Abarenga   90 bishwe n’impanuka y’ubwato

Abayobozi batangaje ko abarenga 90 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato   bwarohamye ku nkombe y’Amajyaruguru ya Mozambique.

Ejo ku cyumweru ni bwo ubwato bwagenewe uburobyi bwari butwaye abagera ku 130, bwagize ibibazo ubwo bwageragezaga kwambuka ku kirwa kiri mu Ntara ya Nampula bituma 91 bahasiga ubuzima.

Umunyamabanga wa Leta w’iyo ntara ya Nampula Jaime Neto, yavuze ko ubu bwato bwari bwuzuye abagenzi  kandi butagenewe gutwara abantu akaba  ari yo mpamvu bwarohamye bituma 91 bapfa.

Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi barokoye 5 mu gihe abandi bagishakishwa.

France 24 dukesha iyi nkuru yatangaje ko abantu benshi bari kugerageza guhunga kubera icyorezo cya kolera badafiteho amakuru ahagije.

Imibare igaragaza ko muri Mozambique abagera ku 15 000, banduye indwara ziterwa n’amazi  mabi muri uyu mwaka mu gihe 32 bapfuye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14