Moto z’amashanyarazi mu Rwanda zashyiriweho uburyo bugabanya 40% by’ubwishingizi

Ikigo cyo mu Bwongereza Bboxx cyatangije uburyo budasanzwe mu Rwanda bworohereza abamotari basaga 130 000 batunze moto zikoresha amashanyarazi bashobora kubona amahirwe y’ubwishingizi bugabanyutse ku kigero cya 40%.
Ni muri gahunda y’ubwishingizi yiswe ‘Bboxx Protect’ igamije koroshya ubwishingizi bwa moto n’ibindi binyabiziga bikoresha amashanyarazi (EV) mu Rwanda, na byo bikaba biri muri gahunda yo gushimangira ingamba zo kubungabunga ibidukikije.
Iyo serivisi ni iya mbere ya Bboxx y’ubwishingizi igamije kugaragaza impinduka muri serivisi z’ubwishingizi mu Rwanda binyuze mu kubungabunga umutekano w’imari ku batunze n’abakoresha za moto zikoresha amashanyarazi.
Itangijwe mu gihe abamotari banyuranye bagaragaza ko baremerewe n’ubwishingizi batanga kuri moto zikoresha lisansi, aho ab’inkwakuzi bakomeje gushaka ibishoboka byose ngo babone moto zikoresha amashanyarazi kuko zungura cyane abazikoresha.
Iyi serivisi yateguwe ku bufatanye bwa Bboxx na sosiyete y’ubwishingizi Radiant Yacu, ikaba izajya yishyurwa uko abamotari bakoresha moto zabo ku buryo ibiciro bizagabanyuka ku kigero cya 40% ugereranyije n’ibiciro biri ku isoko.
Muri rusange abamotari bakoresha izi moto biteganyijwe ko bazajya bizigama 44% by’amafaranga batangaga mu bwishingizi mu gihe cy’umwaka wose, akazajya abafasha mu guhindura imibereho yabo mu ngo no mu muryango mugari muri rusange.
Bboxx Protect iragaragara nk’intambwe ikomeye mu gukemura ikibazo cy’ubwishingizi bukiri buke mu Rwanda bukiri ku kigero cya 1%, aho bizaba birushijeho korohera abantu benshi cyane abamotari.
Ni gahunda kandi yagura n’izindi nyungu nyinshi ku bamotari, aho bizaba binoroshye gufashwa kwimukira kuri moto z’amashanyarazi bavuye ku zikoresha ibikomoka kuri peteroli.
Anthony Osijo, Umuyobozi Mukuru wa Bboxx, yagize ati: “Mu gutangiza Bboxx Protect, turarurushaho kongera ukwiyemeza kwacu mu gukorera amasoko ari na ko dutanga ubwishingizi buhendutse, bwumvikana kandi bugera ku bagenda kuri moto bamaze igihe kinini badahabwa serivisi ziborohereza. Mu kugabanya ibyago by’ibihombo by’ubukungu no gutanga umutekano usesuye, turimo guteza imbere ibihumbi by’abakiliya dusigasira imibereho yabo ari na ko dutanga umusanzu mu kubaka ahazaza harambye kandi hatangiza ibidukikije.”
Umuyobozi Mukuru wa Radiant Yacu Ovia K. Tuhairwe, na we yongeyeho ko ubufatanye bagiranye na Bboxx bugiye gufasha abamotari gusigasira ahazaza habo heza ndetse no kwimukira ku binyabiziga bikoresha amashanyarazi bafite icyizere.
Ati: “Ubu bufatanye buzatuka ubwishingizi burushaho kugera kuri benshi ku bantu batabugiraga, kwimakaza serivisi z’imari zidaheza ndetse n’iterambere ry’igihe kirekire ry’ubukungu mu gihugu hose.”
Ku ikubitiro, abakoresha moto bagera ku 1500 ni bo bahabwa ubwishingizi mu gihe intego nyamukuru ari iyo kugera ku bamotari basaga 130,000 mu gihugu hose.
Uretse ubwo bwishingizi, Bboxx yatangaje ko irimo gufatanya n’izindi nzego mu gutangiza ikoranabuhanga rifasha ibinyabiziga guteguza no gukumira impanuka.
Udushya turimo guhangirwa mu Rwanda rwitezweho gukwizwa no mu bindi bihugu by’Afurika mu gihe tuzaba dukomeje gutanga umusaruro.

