Morocco yakumiriye abimukira141 berekezaga muri Esipanye

Morocco yakumiriye abimukira141 berekezaga muri Esipanye

Inzego z’Ubuyobozi zishinzwe gutwara abantu mu mazi z’Igihugu cya Marocco zatangaje ko zahagaritse abantu 141 bagerageza kwambuka inyanja ya Atalantika, bava muri Afurika y’Iburengerazuba berekeza mu birwa bya Canary bya Esipanye.

Abimukira batangiye izi ngendo mu mwaka ushize.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2024, igisirikare cya  Maroc cyavuze ko cyashoboye gutabara abagenzi bose bari mu bwato buri ku nkombe za Sahara y’iburengerazuba, agace Morocco igenzuye kuva mu 1975.

Igisirikare cya Marocco cyatangajwe ko abo bantu 141 bose baje baturaka mu bice byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bw’Afurika aho biganjemo abaturutse mu gihugu cya Mauritia, ikaba umuturanyi w’Amajyepfo wa Morocco, aho  bifuza kunyura mu Nyanja ya Antalantic bakerekeza mu birwa bya Canary bya Espagne.

Ubuyobozi bwa Marocco bwatangaje ko bukomeje guhangana n’icyo kibazo cy’abimukira muri uyu mwaka.

Icyo kirwa cya Canary kiri mu bilometero 100 uvuye mu gihugu cya Marocco ku nyanja ya Altantic aho hari ubwato abimukira bakoresha rwinshwa mu rwego rwo kwambuka ngo bajye mu bihugu by’u Burayi.

Mu bavugwa ko bakoresha ibyo byambu harimo abo mu majyepfo ya Gambia aho bafata iminsi igera ku 10 mu nzira berekeza mu Burayi nk’uko umuryango urwanya ibyaha byo kwambukiranya ibihugu binyuranyije n’amategeko (Global Initiative Against Transnational Organized Crime) ubisobanura.

Minisiteri y’Umutekano mu gihugu cya Espagne itangaza ko kugeza tariki ya 15 Gashyantare 2024, abantu 11 704 bageze mu kirwa cya Canary kandi abenshi binjiye ku bwinshi mu ntangiro z’uyu mwaka.

Ni imibare y’abimukira bagera muri Espanye binyuranije n’amategeko aho biganje abava muri Mauritania.

Hasinywe amasezerano ya miliyoni 210 z’Ama Euro n’umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi agamije gutera inkunga ibikorwa byo gukumura abimukira bambuka mu buryo butamewe, bajya mu Burayi ndetse no kubungabunga uburenganzira bwa muntu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 20:21
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14