Miss Queen Kalimpinya yasabye abana kwirinda inshuti mbi no kwitinyuka

Miss Queen Kalimpinya yasabye abana kwirinda inshuti mbi no kwitinyuka

Miss Queen Kalimpinya wabaye Igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2017, yahaye impanuro abana bato abasaba kwirinda inshuti mbi no kwitinyuka bakumva ko ibyo bakwifuza kugeraho byosi byabashobokera mu gihe bitinyutse.

 Avuga ko kuba ari we mukobwa wenyine mu Rwanda wakinnye umukino w’amasiganwa y’imodoka, yabitewe no kumva ko ntacyo umuhungu yakora cyaninira umukobwa.

Avuga ko icyamufashije kujya muri Miss Rwanda no kujya mu marushanwa yo gutwara imodoka yakuranye na musaza we yakurikiraga wagiraga amahane cyane kandi bakiri bato bakundaga kurwana, akumva ko icyo musaza we akoze na we yagikora.

Ubwo yari mu Nama Nkuru y’Igihugu y’Abana ku nshuro ya 17 yo kuri uyu wa 02 Nzeri 2024, Miss Kalimpinya yavuze ku cyatumye agera ku nzozi ze.

Ati: “Mu bintu byamfashije kujya muri Miss Rwanda no gukora amarushanwa yo gutwara imodoka ni uko nishyizemo ko ntacyo musaza wange cyangwa umuhungu wese yakora ntakora mu gihe ngishaka! Icyo ushaka kiragushaka n’icyo ukunda kiragukundira.”

Miss Kalimpinya avuga ko yakuze asa nk’uhiganwa na musaza we kuko icyo yakoraga nawe yagikoraga ndetse agifite n’inkovu kubera igare yatwaraga rikamugusha.

Yagize ati: “Kubera ko nakuranye n’umuhungu numvaga ko ikintu cyose yakora nanjye nagikora, yajyaga kwiga nkajya kwiga, akazana amanota nkazana amanota, tukajya guca amapera nkaca amapera, agatwara igare nkatwara irindi! Nikubise hasi mwa bantu mwe!”

Avuga ko akiri mu mashuri abanza atari umuhanga cyane ariko nanone akaba yaragiraga amahane kuko yakubitaga abandi bana, gusa ngo byaje guhinduka aho agereye mu mashuri yisumbuye.

Yakomeje abasaba guhora bongera ubumenyi, agira ati: “Kwiga no gutsinda ni ngombwa, ariko mugomba kongeraho ubundi bumenyi nk’ubwa siporo n’ibiganiro mpaka kuko nabyo birafasha mu buzima. Mugomba kandi kwirinda inshuti mbi ahubwo mukagira intego”

Mu mwaka wa 2023 Miss Kalimpinya niwe mukobwa wa mbere mu Rwanda  witabiriye amarushanwa yo gutwara imodoka yabereye mu karere ka Huye ,(Huye Rally), yasoje yegukanye umwanya wa gatutu ndetse ahabwa igihembo cy’umugore witwaye neza mu irushanwa.

Kalimpinya akaba ari we bucura mu muryango w’abana batanu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14