Miss Naomie yasezereye mu mategeko n’umukunzi we

Miss Naomie yasezereye mu mategeko n’umukunzi we

Miss Nishimwe Naomie wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yasezeranye imbere y’amategeko kubana akaramata n’umukunzi we Michael Tesfay.

Miss Nishimwe yasezeranye imbere y’amategeko kuri uyu wa 27 Ukuboza 2024 mu muhango wabereye ku Biro by’Umurenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Ubukwe bwabo buteganyijwe ku Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024.

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kumvikana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022.

Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo yari yambitswe impeta na Michael Tesfay bagiye kurushinga.

Kuva icyo gihe aba bombi bakomeje kugaragara hirya no hino bafatana agatoki ku kandi, mu ngendo zitandukanye no mu bikorwa bakora mu Rwanda no hanze yarwo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48