Miss Muheto yahanishijwe igifungo cy’amezi atatu asubitse

Miss Muheto yahanishijwe igifungo cy’amezi atatu asubitse

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahanishije Miss Muheto Nshuti Divine igihano cy’igifungo cy’amezi atatu gisubitse mu gihe cy’umwaka n’ihazabu y’ibuhumbi 190 by’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024, ni bwo urukiko rwatangaje umwanzuro ku birego Miss Muheto Nshuti Divine yaregwaga.  birimo gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha no gutwara ikinyabiziga nta ruhushya rwo gutwara afite.

Urukiko rwavuze ko Miss Muheto yemera ko yatwaye yanyoye ibisindisha byageraga ku gipimo cya 4 mu gihe igipimo gihanwa ari 0.8

Mu bindi urukiko rwagarutseho ni uko Miss Muheto ahamwa n’icyaha cyo gutwara ikinyabiziga atabifitiye uruhushya ariko kandi rwasanze adahamwa n’icyaha cyo guhunga ahabereye impanuka.

Urukiko rwanzuye ko ahanishwa igihano cy’igifungo cy’amezi atatu asubitse mu gihe cy’umwaka umwe n’ihazabu y’ibihumbi 190 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ku wa 29 Ukwakira 2024 ni bwo Polisi y’u Rwanda yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo igaragaza ko dosiye ya Miss Muheto yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha akurikiranyweho ibyaha birimo gutwara nta ruhushya afite no gutwara imodoka yanyoye ibisindisha n’ibindi.

Miss Muheto Nshuti Divine yasomewe urubanza tariki 31 Ukwakira 2024, Mu rukiko rw’Ibazne rwa Kicukiro nyuma y’itangazwa ko umwanzuro w’urukiko uzatangazwa tariki 6 Ugushyingo 2024 ari nabyo byakozwe.

Ubwo Miss Muheto Divine yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho yavuze ko iminsi mike amaze afunze yize bityo ko n’ababarirwa atazongera gukora ibyaha yaregwaga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14