Miss Chidimma Adetshina yatangaje ko atazongera kwitabira amarushanwa y’ubwiza

Miss Chidimma Adetshina yatangaje ko atazongera kwitabira amarushanwa y’ubwiza

Miss Chidimma Adetshina uherutse kwegukana ikamba ry’igisonga cya mbere mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Universe 2024, yatangaje ko atazongera kwitabira amarushanwa y’ubwiza kuko yayakuyemo ihungabana.

Mu kiganiro Adetshina yagiranye na Silverbird TV, Miss Chidimma yavuze ko ku bw’impamvu ze bwite ahagaritse kwitabira amarushanwa y’ubwiza.

Yagize ati: “Kuba naraje muri babiri ba mbere mu irushanwa rya Miss Universe ubwabyo byambereye ikibazo, navuga ko amarushanwa y’ubwiza yambereye isoko y’ihungabana, ndangirije aha urugendo rw’amarushanwa ayo ari yo yose y’ubwiza.”

Yongeraho ati “Kugeza ubu abantu ntibarumva uko niyumvaga mu gihe cy’amarushanwa, birakwiye ko mbihagarika sinzongere kugira amarushanwa mpatanamo, ngiye gutuza mfate akanya niyiteho kandi nitekerezeho nkomeze n’amasomo yanjye.”

Nyuma yo kwegukana umwanya w’igisonga cya kabiri mu marushanwa ya Miss Universe, Chidimma Adetshina yahawe igihembo cya Miss Universe Africa na Oceania.

Uwo mukobwa yanatsindiye kuba nyampinga wa Nigeria nyuma yo gukura kandidatire ye mu marushanwa ya Miss Afurika y’Epfo, hamaze gusuzumwa ko nta bwenegihugu bwaho afite, kuko ubwo yari afite yari yabubonye mu buryo bw’uburiganya.

Miss Chidimma yatowe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  2. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  3. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  4. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  5. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00