Misiri: 17 baburiwe irengero mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu Nyanja Itukura

Misiri: 17 baburiwe irengero mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu Nyanja Itukura

Abantu bari mu bwato bwa ba mukerarugendo ku gice cya Misiri, bwarohamye mu Nyanja Itukura, habura abantu 17 naho 28 bararokoka.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Ugushyingo 2024, ni bwo abayobozi ba Misiri batangaje ko abantu 28 barokowe kandi hakomeje gukorwa ibikorwa byo gushakisha abandi bagenzi 17, nyuma y’uko ubwato bw’ubukerarugendo bwarohamye ku nkombe y’Inyanja Itukura mu Misiri.

Guverineri w’akarere k’Inyanja Itukura, Amr Hanafy, yavuze ko abatabazi bakijije abantu 28 mu bwato bwo mu majyepfo y’umujyi wa Marsa Alam uri ku nkombe z’inyanja, ndetse bamwe bakaba bajyanywe mu ndege kugira ngo bavurwe.

Hanafy yavuze ko ba mukerarugendo 31 bo mu bihugu bitandukanye bari mu bwato, hamwe n’abakozi 14. Ibiro by’ububanyi n’amahanga by’u Bwongereza byavuze ko bitanga ubufasha.

Hari amakuru avuga ko ari abenegihugu b’u Bwongereza bari mu baburiwe irengero.

 Ubwo bwato bwari butwaye ba mukerarugendo 31 bo mu bihugu bitandukanye ndetse n’abakozi 14 nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wako Karere k’Inyanja Itukura.

Abantu 4 mu baburiwe irengero ni Abanyamisiri n’ubwo ubuyobozi bwo muri ako gace butavuze inkomoko y’abandi babuze, gusa bukavuga ko abagenzi bari uri ubwo bwato barimo abaturutse mu Budage, u Bwongereza, Leta zunze ubumwe z’Amerika, Pologne, u Bubiligi, u Busuwisi, Finlande, u Bushinwa, Slovaquie, Espagne na d’Irlande.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. UEFA yahaye FIFA igihe ntarengwa cyo gusobanura imiyoborere ya Infantino 20 Ukwakira 2026 Saa 12:18
  2. Sudani: Abarenga 160 bishwe n’ibitero by’indege  20 Ukwakira 2026 Saa 11:21
  3. Amajyaruguru: Abangavu basaga 6 000 batewe inda mu myaka 2 20 Ukwakira 2026 Saa 07:19
  4. Umuhanzi The Ben yateguje igitaramo cya New year Groove cya 3 19 Ukwakira 2026 Saa 16:59
  5. Ibihugu by’i Burayi byaburiye abaturage babyo bari mu Bufaransa  19 Ukwakira 2026 Saa 16:14