MINUSCA yashimye umuhate n’ubwitange by’abapolisi b’u Rwanda 

MINUSCA yashimye umuhate n’ubwitange by’abapolisi b’u Rwanda 

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrique MINUSCA, Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu, yashimye umuhate n’ubwitange biranga abapolisi b’u Rwanda boherejwe muri ubwo butumwa. 

CP Bizimungu yabigarutseho ku wa Kane  tariki ya 22 Kanama, ubwo yasuraga abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU1-10, rikorera i Bangui mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu.

Ni muri gahunda y’uruzinduko agirira mu mitwe itandukanye y’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika, rugamije kubakangurira kurushaho kunoza imikorere bubahiriza amahame y’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

CP yakiriwe n’Umuyobozi w’itsinda RWAFPU 1-10, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Claude Munyeragwe, amugaragariza ishusho y’ibikorwa bitandukanye byaranze iri tsinda kuva ritangiye ubutumwa muri iki gihugu.

CP Bizimungu yashimiye iri tsinda ku muhate n’ubwitange bagaragaza mu gushyira mu bikorwa inshingano zabo, abasaba kudacika intege no kurushaho kurangwa n’ubunyamwuga kugeza igihe bazasimburirwa.

Yagize ati: “MINUSCA n’Ishami rya Polisi (UNPOL) by’umwihariko, babashimira akazi mukora ko gucungira abaturage b’abasivili umutekano nk’inshingano zanyu z’ibanze muri iki gihugu. Ni byiza ko murushaho gushyiramo imbaraga no gukunda akazi kugira ngo mukomeze muheshe ishema igihugu cyabatumye na Polisi y’u Rwanda muhagarariye hano.”

CP Bizimungu kandi yabasabye gukorera hamwe nk’ikipe buri wese agasangiza bagenzi be ubunararibonye no kurangwa na disipuline mu kazi kugira ngo barusheho gutanga umusaruro bitezweho.

Kuri ubu, Polisi y’u Rwanda ivuga ko ifite abapolisi barenga 1000 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48