Minisitiri Mukazayire yakiriye Perezida wa CAHB ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Minisitiri Mukazayire yakiriye Perezida wa CAHB ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yakiriye itsinda riyobowe na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Handball muri Afurika (CAHB), Dr. Adolphe Aremou Mansourou, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi guhera ku ya 1 Werurwe 2025.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Weruwe 2025, ni bwo Minisitri Mukazayire yakiriye Dr. Adolphe Aremou Mansourou n’itsinda ryamuherekeje mu Rwanda.

Baganiriye ku myiteguro y’igikombe cya Afurika cy’abakuze kizabera mu Rwanda kuva ku wa 16 kugeza 31 Mutarama 2026.

Abayobozi bombi kandi baganiriye ku bintu by’ingenzi bigamije iterambere ry’umukino wa Handball muri Afurika, hibandwa cyane mu Rwanda.

Nyuma y’ibiganiro, uyu muyobozi wa (CAHB) n’itsinda ayobowe bakurikiye umukino wa gishuti wahuje Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 20 na APR HC warangiye ikipe y’igihugu itsinda ibitego 31-30.

Uyu mukino wari ugamije gufasha ikipe y’igihugu gukomeza kwitegura neza imikino y’irushanwa mpuzamigabane ya ‘IHF Trophy/Intercontinental Phase’, izabera i Kosovo kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 16 Werurwe 2025.

U Rwanda rwahawe kwakira Igikombe cya Afurika cy’abakuze nyuma y’uko ruteguye Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 20 ndetse n’icy’Abatarengeje 18 mu 2022, kandi bikagenda neza.

Minisitiri Nelly Mukazayire, yakiriye Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Handball muri Afurika (CAHB), Dr. Adolphe Aremou Mansourou
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42