Minisitiri Dr Utumatwishima yakebuye urubyiruko ruhangana n’abakuru barugira inama

Minisitiri Dr Utumatwishima yakebuye urubyiruko ruhangana n’abakuru barugira inama

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yakebuye anibutsa urubyiruko kwirinda guterana amagambo n’umuntu ubaruta, igihe abagiriye inama kuko ari imyitwarire iranga umwana utararezwe.

Abigarutseho nyuma y’aho bamwe mu rubyiruko bakiriye nabi ubutumwa bwa Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene avuga ko hari amagambo abakiri bato bakunze gukoresha ariko akwiye guhagarikwa kuko afitanye isano n’amateka ashaririye igihugu cyanyuzemo.

Uwo muyobozi yatanze urugero  rw’ijambo ‘Gutwika’ kuri ubu rikoreshwa n’urubyiruko bashaka kugaragaza ko bakoze ibintu bikamenyekana cyangwa se bishimishije mu buryo buhambaye.

Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko iryo jambo bakwiye kurireka kuko rifite isura mbi mu mateka y’u Rwanda, aho ryibutsa uburyo Abatutsi batwikirwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na mbere yaho.

Hagati aho ariko ku mbuga nkoranyambaga, umwe mu rubyiruko yamubajije niba umuhanzi usanzwe akoresha Rutwitsi mu mazina ry’urubyiniriro yarireka.

Dr Bizimana atazuyaje yamusubije ko agomba kurireka, ibyakiriwe nabi ndetse bamwe bakanandika ahatangirwa ibitekerezo ko uwo muyobozi yabivugishijwe n’uko ari mu myaka y’izabukuru.

Yifashishije urubuga rwa X, Minisitiri Dr. Utumatwishima yatanze ubutumwa asaba urubyiruko kudaterana amagambo n’abantu bakuru babaha impanuro.

Yanditse ati: “Ku kibazo cy’amagambo mahimbano y’imizimizo akoreshwa n’urungano “Slangs” zikoreshwa n’abari mu myaka mito bavuze hagati ya 1997-2012 (Gen-z), Gen- A (bavutse mu 2010-2025), mu ndimi zose zibamo […] no mu Kinyarwanda zirimo, gusa abana barezwe neza ntibacyocyorana n’umukuru iyo atanze inama, twumvire.”

Urubyiruko ruhora rusabwa kwitwara neza ndetse no gukoresha imbuga nkoranyambaga neza ndetse umuco nyarwanda ukabishimangira neza hashingiwe kuri za kirazira zitandukanye zigena uko umuntu akwiye kubaho.

Minisitiri Dr Utumatwishima Jean Abdallah yibukije urubyiruko kudahangana n’ababahanura
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42