Minisiteri y’Ibidukikije irakangurira abantu kwirinda urusaku rubangamira umudendezo

Minisiteri y’Ibidukikije irakangurira abantu kwirinda urusaku rubangamira umudendezo

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yashyize ahabona amabwiriza akumira urusaku rubangamira umudendezo w’abaturarwanda, akangurira abantu kwirinda kugwa muri ayo makosa kuko hariho amategeko abihana.

Ayo mabwiriza agaragaza ko hari ibipimo ntarengwa by’urusaku bitewe n’ibikorwa bitandukanye kuko nk’abafite ibikorwa by’ubucuruzi, ubukerarugendo, hoteli n’amacumbi bitandukanye n’abafite ibikorwa by’ubwubatsi, iby’amakoraniro, iby’abafite insengero, imisigiti n’ibindi.

Ayo mabwiriza ashyirwaho agamije gukumira no kurwanya urusaku,  guhuza ibikorwa n’uburyo bw’igenzura hagamijwe gukumira urusaku,  gushyiraho no kumenyekanisha ibipimo ntarengwa by’amajwi bitewe n’aho ari ho.

Hari kandi ibikorwa biteza urusaku bishobora gusabirwa uruhushya  nk’ibikorwa by’ubwubatsi iyo bibaye ngombwa ko bikomeza gukorwa na nijoro.

Iyo aya mabwiriza atubahirijwe hagatezwa urusaku rurengeje ibipimo, mu rwego rw’ubutegetsi, uwaruteje acibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 500 000, yishyurwa mu gihe cy’iminsi irindwi y’akazi uhereye igihe yabimenyesherejwe, atakwishyura agafungirwa by’agateganyo ibikorwa  kugeza yishyuye ndetse akagaragaza mu nyandiko ingamba  zo kudasubira guteza urusaku.

Yanditswe na NYIRANEZA Judith

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42