MINISANTE yashimye uruhare rw’Umuryango “OneSight” mu guteza imbere ubuvuzi bw’amaso

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yashimiye Umuryango OneSight wita ku buvuzi bw’amaso kubera uruhare wagize mu gushyiraho porogaramu y’ubuvuzi rusange bw’amaso kugira ngo bugere ku Banyarwanda bose.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Mpunga Tharcisse yavuze ko uyu muryango wafashije Leta y’u Rwanda kugura ibikoresho byo kuvura amaso, gupima no gukora indorerwamo ku buryo mu bitaro byose byo mu Rwanda 45 bifite ibikoresho bihagije n’abakozi bashobora kuvura no kureba ibibazo by’amaso abantu bashobora kuba bafite.

Yabigarutseho uyu munsi ku wa 5 Gicurasi 2022, mu gikorwa cyabereye i Kigali cyo kwishimira ibimaze kugerwaho na OneSight ku bufatanye na Leta y’u Rwanda mu guteza imbere ubuvuzi bw’amaso.
Dr Mpunga yakomeje avuga ko uyu muryango wagize n’uruhare mu ishyirwaho ry’uruganda rukora amataratara n’ibirahuri muri Kaminuza y’u Rwanda no gushyiraho ishuri ryigisha abaganga b’amaso.
Ati: “Muri ibyo byose byo kwigisha no guhugura twashoboye kugeza ibikoresho ku mipaka y’Igihugu cyacu, duhereye mu Majyaruguru ubungubu baravura amaso; abakozi bariyo n’ibikoresho birahari”.
Dr Mpunga avuga ko n’ubwo ibyo byose bimaze kugerwaho hakiri imbogamizi z’uko ibikenewe birimo amataratara bitarabasha kugera ku bantu bose kuko bigihenze ariko harimo gushakwa umuti w’iki kibazo.
Ati: “Hari politiki yo kugira ngo tuvugurure imikorere ya Mituweli twongeramo serivisi ku buryo abaturage babona ubushobozi bwo kubona zimwe zitishyurwaga n’izamaso zirimo”.
Ibi ngo bikaba bisaba kongera ubushobozi bwa Mituweli ku buryo umusanzu wa buri muntu uziyongera.
Dr Mpunga yagarutse ku kibazo cy’uburwayi bw’amaso mu Rwanda, avuga ko umuntu 1% mu bantu bafite imyaka 50 kuzamura afite ikibazo cyo kutabona bitewe n’impamvu zitandukanye.
Yakomeje agira ati: “Ariko no mu bana bakiri batoya, mu mashuri iki kibazo kirahari, ubu dufite gahunda yo kureba abana bafite ibibazo byo kutabona kugira ngo na bo bashobore gufashwa”.
Yagaragaje ko ubushakashatsi bukomeje gukorwa mu byiciro byose kugira ngo harebwe ishusho rusange y’uko ikibazo cy’uburwayi bw’amaso gihagaze.
Umuyobozi wa OneSight ku Isi K-T Overbey yavuze ko bazakomeza guteza imbere ubuvuzi bw’amaso bagaharanira ko abaturage bamenya serivisi begerejwe bakazitabira kandi ko bazakomeza ubu bufatanye mu kubaka ubushobozi bw’abakora muri izi serivisi bikajyana no kuzongera kugira ngo zigere kuri benshi.

Mukeshimana James ni umwe mu bagezweho n’izi serivisi, akaba yishimira ko yavuwe amaso yari ageze ku rwego rwo kugenda yifashishije Inkoni yera ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona, aho byari byamuviriyemo guhagarika akazi k’ubwarimu.
Ati: “[…] nahuye n’umuvandimwe ambwira uburyo ku Bitaro bya Kibogora bamufashije, naje kujyayo abaganga baramfasha banyandikira indorerwamo z’amaso nzibona bidatinze. Ubu nasubiye mu kazi, mu buzima busanzwe. Ndashimira OneSight na Leta y’u Rwanda ku bwo kwegereza abaturage ubuvuzi bw’amaso”.
Tuzinde Vincent Umuyobozi wa OneSight mu Rwanda avuga ko ntawukwiye guhera mu rugo yazahajwe n’uburwayi bw’amaso kandi ubuvuzi bwaregerejwe abaturage mu mavuriro atandukanye.
Ati: “ Mu Rwanda ubu nta ndwara y’amaso ishobora kuvurwa ntikire”.

Atanga inama z’uko nibura buri myaka ibiri umuntu aba akwiye kwisuzumisha amaso akareba uko ahagaze akavurwa hakiri kare igihe bigaragaye ko arwaye kuko zimwe mu ngaruka zo gutindana uburwayi bw’amaso ni ubuhumyi.
Umuryango OneSight watangiye gukorana na Leta y’u Rwanda kuva muri 2015, kuva utangiye abakabakaba ibihumbi 500 bamaze guhabwa ubuvuzi bw’amaso binyuze muri serivisi zashyizwe muri biriya bitaro 45.



