MINALOC yasabye Abanyamadini gukomeza gufasha Leta kubaka umuryango utekanye

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukuboza 15, 2023
  • Hashize amezi 12
Image

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yagaragaje ko Leta y’u Rwanda yifuza ko abagize Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero bakomeza gushyira imbaraga mu kuyifasha kubaka umuryango utekanye, uzira amakimbirane wimakaza isuku, kurwanya imirire mibi n’ibindi.

Byagarutsweho ku mugoroba wo ku wa 14 Ukuboza 2023 na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, ubwo yari mu birori by’Isabukuru y’Imyaka 20 ishize hatangijwe Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero riharanira Ubuzima (RICH).

Minisitiri Musabyimana yagaragaje ko Leta y’u Rwanda ishimira Amadini n’Amatorero ku ruhare agira mu iterambere ry’abaturage.

Avuga ko Leta yifuza ko ubwo bufatanye bwakomeza kugira ngo hubakwe umuryango utekanye.

Ati: “Icyo tubifuzaho ni ukugira ngo ubufatanye bwacu bukomeze mu kubonera ibisuzo umuryango Nyarwanda ufite, mu rwego rwo kugira umuryango ukomeye harimo ibijyanye n’ubuzima bw’umugore n’umwana, kudufasha kugira ngo abana bajye ku ishuri, hari no kwita ku mirire y’abana ndetse n’abandi bagize urugo kuko buriya n’abantu bakuru bakeneye kurya ngo bagire ubuzima bwiza.

Yakomeje agaragaza ko Leta yifuza ko abanyamadini n’amatorero bafasha kwimakaza isuku hose hakaba kurwanya iby’ingwingira ndetse n’ibindi bikorwa biteganyijwe mu iterambere ry’ingo muri rusange.

Ati: “Harimo gushishikariza abaturage guhindura imyumvire bagakora cyane kugira ngo biteze imbere. Ibyo bintu turabikeneye cyane, turifuza ko amadini n’amatorero babidufasha kandi turabizi ko bagera ku bantu benshi cyane.

Umuyobozi Mukuru wa RICH, Antoine Cardinal Kambanda yagaraje ko uyu muryango mu myaka 20 umaze, wagize urahare mu gufasha abantu kwikura mu bibazo by’umwihariko mu guhangana n’icyorezo cya Sida.

Ati: “Twarafatanyije mu kurwanya SIDA hari n’ubujiji bwinshi, umuntu yakwandura SIDA akumva yajya mu buvuzi bwa gihanga byasabaga kumwigisha kugira ngo adakomeza kwanduza n’abandi”.

Cardinal Kambanda yavuze ko mu bindi bakoze bigamije kubungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda harimo kurwanya Malaria, kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’ibindi.

Ati: “Twakoze ibindi byo kurwanya Malaria, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, igwingira ry’abana no kubaka umuryango utekanye. Ibyo byose tubihuriraho nk’Amadini n’Amatorero kandi bikagera ku Banyarwanda hafi ya bose”.

Yavuze ko urugendo rugikomeje kugira ngo igihugu kigire umuryango utekanye ushobora kurera abana neza, bagahabwa uburere buboneye kugira ngo babe bafitiye akamaro umuryango n’igihugu muri rusange.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda igaragaza ko Abanyarwanda 95 % bafite amadini n’amatorero babarizwamo.

Mu myaka 20 ishize RICH itangaza ko imaze kubaka Ingo Mbonezamikurire (ECD) zigezweho 19, mu gihe nibura abana bari hagati y’imyaka 3 na 6 basaga 11 400 barerwe muri ibyo bigo.

Mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa, guharanira uburinganire, kurwanya imfu z’abana bapfa bavuka, kwita ku bana n’ibindi, RICH imaze abakorerabushake barenga 2 000 aho bajya gukora ibyo bikorwa mu miryango.

Abagera kuri miliyoni ni bo bagezweho n’ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa, ndetse n’Abajyanama b’ubuzima barenga 180 bahabwa amahugurwa.

Mu bijyanye no kurwanya ibyorezo n’indwara zitandura, RICH yabashije kugera ku bantu miliyoni aho ifatanya n’ibitaro bigera kuri 135.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukuboza 15, 2023
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE