MINAGRI yashyize ahabona amabwiriza y’igihembwe cy’ihinga 2024A

MINAGRI yashyize ahabona amabwiriza y’igihembwe cy’ihinga 2024A

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje amabwiriza yerekeranye n’itangwa ry’ifumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure harimo Nkunganire ya Leta mu gihembwe cy’ihinga cya 2024A kuva taliki ya 11 Nyakanga kugeza ku ya  31 Ukuboza 2023.

Ayo mabwiriza ya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi avuga ko hagamijwe kongera umusaruro, ibihingwa Leta izunganira ku ifumbire mu gihembwe cy’ihinga 2024A harimo ibigori, ibishyimbo, ingano, soya, umuceri, ibirayi, imyumbati, urutoki, imboga n’imbuto.

Nkunganire ya Leta ku kiguzi cy’ifumbire izatangwa, DAP ni 42%, UREA 34%, NPK 17.17.17  KURI 48% , npk 15-15-15 ni kuri 50%, Kainoplus kuri 36%, KCL/MOP kuri 40%, MICRO- nutrient Fertilizers / blends ni 5%- 50%.

MINAGRI ikomeza isobanura ko Nkunganire kuri buri bwoko bw’ifumbire ishingira ku ntungagihingwa ifite z’ibanze zikenewe mu butaka bw’u Rwanda ndetse n’igiciro cyayo ku isoko.

Abahinzi bazagura ifumbire mvaruganda ku bacuruzi b’inyongeramusaruro bo mu Mirenge (Agrodealers) ku giciro cya Nkunganire ya Leta.

Yanditswe na NYIRANEZA Judith

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
kabano

Ni meza turayashimye. Hari igitekerezo ngize kuri iriya ngingo yo gukurikirana uwakwifashisha abanyeshyuri kuva mu mashuri yisumbuye bari mu biruhuko bagakora gahunda yo guhugura no gukora mu kwitegura saison. Mbona byatanga umusaruro. Bakora nk

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42