Miliyari 449.7 Frw zashowe mu mushinga wo guteza imbere ubuhinzi butangiza ibidukikije

Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ishoramari (IFC) batangije gahunda nshya y’Ishoramari mu buhinzi burengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (CSA-IP), mu mushinga ufite agaciro ka miliyari 449.7 Frw, angana na miliyoni 335.4 z’amadolari y’Amerika.
Iyo gahunda, yashyizwe mu bikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ifite intego yo gushora imari mu mishinga izazamura umusaruro w’ibiribwa mu gihugu, kwihaza mu biribwa no gutanga amahirwe y’akazi ku bakora mu rwego rw’ubuhinzi.
Byatangirijwe i Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Kamena 2025, ikaba ishyigikiwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na Minisiteri y’Ibidukikije binyuze mu Kigo cy’u Rwanda cyo kurengera ibidukikije (RGF), ukaba waratewe inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Imari (IFC), kimwe mu bigo bya Banki y’Isi.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Bagabe Cyubahiro Mark, yavuze ko iyi gahunda igamije guteza imbere ubuhinzi bugezweho, burwanya imihindagurikire y’ibihe kandi burengera ibidukikije, bityo bikazamura ubukungu bw’abahinzi n’ubw’Igihugu muri rusange.
Yagize ati: “Uyu mushinga w’Ishoramari mu buhinzi burengera ibidukikije ujyanye n’Igenamigambi ry’Igihugu rigamije guhindura ubuhinzi (PSTA5). Ni umushinga ujyanye n’uburyo twahuza ibikorwa byinshi birengera ibidukikije kandi bikazana umusaruro. Ikigaragara imvura yabaye nkeya kandi bibangamiye ubuhinzi n’ubworozi.”
Yongeyeho ati: “Tugiye gukora uburyo bwo kurengera umusaruro, hari ibikorwa byo kurengera ubutaka. Hari ukuntu uhinga usasira, ibyatsi bigafata amazi, bikanafata ubutaka. Uwo mushinga ushyize imbere ibijyanye no kuhira aho twabihaye 62%, harimo no kugabanya ibyangirika mu musaruro, kubera ko nta bikorwa remezo bihari birimo ubuhunikiro.”
Jiyeon Janice Ryu, uhagarariye IFC mu Rwanda, yavuze ko bakataje mu gutera inkunga imishinga y’ubuhinzi kuko bufitiye akamaro Abanyarwanda benshi.
Yagize ati: “Abaturage b’iki Gihugu hafi 70% bakora ubuhinzi, bugira uruhare rwa 27% ku musaruro mbumbe w’Igihugu, ibibangamira ubuhinzi bikomeje byiyongera bikadindiza ubukungu bw’abaturage. Muri uyu mushinga twahisemo ahantu h’ingenzi dushobora kuzashyigikira abikorera kugira tuzibe icyo cyuho”.
MINAGRI yatangaje ko iyi gahunda ya CSA, iteganya gufasha ubutaka bungana na hegitari 83 250 kongera kwihanganira imihindagurikire y’ibihe no kongera umusaruro binyuze mu ikoreshwa ry’amazi rinoze, guhinga imyaka itanga umusaruro mwinshi no kusigasira umusaruro w’ubutaka.
Biteganyijwe ko iyi gahunda izafasha abahinzi 170 200 n’ibigo 375 kugera ku masoko y’imari ashingiye ku buhinzi burengera ikirere, hagamijwe guteza imbere ubufatanye burambye mu bucuruzi.
Guteza imbere sisitemu y’ubuhinzi n’ibiribwa irwanya imihindagurikire y’ikirere, itanga umusaruro kandi igezweho ni imwe mu nkingi za gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) mu Rwanda yatangiye mu mwaka wa 2024 ikazageza mu 2029.
Iyi gahunda igamije kongera ishoramari ry’abikorera mu bukungu bakava kuri 15.9% by’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP) rifite agaciro k’asaga tiriyali 3, na miliyari 165 Frw (miliyari 2.2 z’amadolari ya Amerika, rikagera kuri 21.5% rifite agaciro k’asaga tiriyali 6 na miliyari 619 Frw (miliyari 4.6).


Janvier NSABIMANA says:
Kamena 19, 2025 at 11:02 pmMurahoneza natwe abahinzi turiteguyerwose gushyiramubikorwa noguhangana nimihindagurikire yibihe natwe nka koperative KOPAIBIKA twatangiye ubukangurambaga mubuhinzi budacokoza ubuta turengera ibidukikije nurusobe rwibinyabuzima natwe twiteguye gutanga umusanzuwacu mukubaka urwanda niterambere rirambye