Mifotra yatangaje umunsi w’ikiruhuko rusange

Mifotra yatangaje umunsi w’ikiruhuko rusange

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, MIFOTRA, yamenyesheje abakoresha n’abikorera ko kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024 ari umunsi w’ikiruhuko rusange.

Itangazo rya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo riri ku rubuga rwa X, rigira riti: “Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iramenyesha abakoresha n’abakozi bo mu nzego za Leta n’abikorera ko kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024 ari umunsi w’ikiruhuko rusange.”

Hatanzwe ikiruhuko rusange mu gihe kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024 Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yarahiriye kuyobora u Rwanda mu myaka 5 iri imbere.

Ibirori byo kurahira byabereye muri Sitade Amahoro aho byitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu basaga 20, Abakuru ba za Guverinoma, abahagarariye Imiryango Mpuzamahanga ndetse n’abandi banyacyubahiro.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  2. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  3. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  4. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  5. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40