Meteo Rwanda yatanze imbuzi ku muyaga mwinshi uteganyijwe

Meteo Rwanda yatanze imbuzi ku muyaga mwinshi uteganyijwe

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko kuva uyu munsi ku wa Kane tariki 03 kugeza tariki 04 Ukwakira 2024, mu gihugu hose hateganyijwe umuyaga mwinshi ufite umuvuduko kuva kuri metero 6 kugeza kuri metero 13 ku isegonda.

Ubuyobozi bwa Meteo Rwanda bubinyujije ku rubuga rwa X, bwibukije inzego zitandukanye ndetse n’abaturarwanda gufata ingamba zo kwirinda ingaruka zaturuka kuri uwo muyaga.

Bugira buti: “Meteo Rwanda irashishikariza inzego zifite mu nshingano gukumira ibiza ndetse n’Abaturarwanda muri rusange gufata ingamba zijyanye no kwirinda ingaruka ziterwa n’umuyaga mwinshi, hashingiwe ku byegeranyo by’amakuru y’iteganyagihe.”

Umuyaga uri hejuru ya 12m/s, uteganyijwe mu Turere twa Kirehe, Rutsiro, mu bice by’Amajyaruguru y’Uturere twa Rubavu, Nyabihu na Nyamasheke ndetse no mu Burengerazuba bw’Uturere twa Karongi na Musanze.

Umuyaga mwinshi uri hagati ya 8m/s na 12m/s uteganyijwe mu bice byinshi by’Intara y’Iburasirazuba ukuyemo Pariki y’Igihugu y’Akagera, Akarere ka Rwamagana no mu burengerazuba bw’Akarere ka Ngoma, uteganyijwe kandi mu bice bisigaye by’Intara y’Uburengerazuba ndetse n’iby’Akarere ka Musanze, mu majyaruguru y’Akarere ka Gicumbi no mu burengerazuba bwa Nyamagabe ndetse no mu Karere ka Burera.

Ahandi hasigaye mu gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya 6m/s na 8m/s.

Ubuyobozi bwa Meteo Rwanda bwanagarutse ku ngaruka ziterwa n’umuyaga mwinshi zirimo kuguruka kw’ibisenge bitaziritse neza, kugwa kw’amashami y’ibiti ndetse na Serwakira.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14