Maroc: 152 batawe muri yombi bazira kwimuka mu buryo butemewe

Maroc: 152 batawe muri yombi bazira kwimuka mu buryo butemewe

Umuvugizi wa Guverinoma ya Maroc, Mustapha Baitas yatangaje ko bataye muri yombi abantu 152, bakurikiranyweho gushaka kwimukira mu mujyi wa Ceuta, muri Esipanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kubishishikariza abandi ku mbuga nkoranyambaga.

Mu minsi yashize, ibihumbi by’abiganjemo abasore muri Maroc bagiye mu mujyi wa Fnideq uherereye mu Majyaruguru, uhana imbibi na Ceuta, kugira ngo bajye ku yindi migabane, gusa abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko baburijemo uwo mugambi utoroshye.

Umuvugizi wa Guverinoma, Mustapha Baitas mu kiganiro n’abanyamakuru ejo ku wa Kane yagize ati: “Ibyo bagerageje byose byaburijwemo”.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, byatangaje ko nyuma yuko bagerageje kwambuka Mustapha yongeyeho ati: “Abantu bagera ku 3000 ni bo bari bagerageje kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Yongeyeho ko ntawapfuye muri bo kuko bafashwe hakurikijwe amategeko.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga urubyiruko rutera amabuye abashinzwe umutekano babujijwe kugera hafi y’umupaka wa Ceuta.

Imibare ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko mu mezi umunani ya mbere y’uyu mwaka, Maroc yahagaritse abantu 45 015 bashakaga kujya  mu Burayi mu buryo bunyuranyije  n’amategeko.

Gusa nanone Polisi ya Esipanye yavuze ko mu kwezi gushize, abimukira babarirwa mu magana bifashishije inzira y’amazi   berekeza   i Ceuta.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14