Mama ntiyigeze yemera amahitamo yanjye kugeza mbonye amafaranga– Ritah Dancehall

Mama ntiyigeze yemera amahitamo yanjye kugeza mbonye amafaranga– Ritah Dancehall

Umwe mu babyinnyi b’injyana zigezweho bamaze kwandika izina muri Uganda Ritah Nasaazi uzwi nka Ritah Dancehall, yatangaje ko guhitamo umwuga wo kubyina, nyina yabanje kubirwanya kugeza igihe byatangiye kumwinjiriza amafaranga.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru  kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ukwakira 2024, Ritah yavuze ko yaciwe  intege kenshi  by’umwihariko na nyina utarifuzaga ko akora uwo mwuga.

Yagize ati: “Ntangira kubyina yari intambara, kuko uwabimenyaga wese yancaga intege, inshuti, imiryango byagera kuri mama bikaba ibindi, kuko we yarabyangaga cyane akambwira ko mwambitse igisebo.”

Uyu mubyinnyi avuga ko atari byiza guca umuntu intege mu byo akora kandi abikunze, kuko hari n’igihe usanga abantu ari bo baca intege abakiri bato babinyujije mu gukwena no guseka ababyeyi babumvisha ukuntu abana babo bananiranye, bityo bigatuma abakiri bato bumva mu guhitamo icyo bakora hari umupaka.

Ritah avuga ko yirinze kumva amagambo, kuko yari azi icyo ashaka kugeza igihe umubyeyi we (nyina) yabonye ko kubyina ari umwuga nk’iyindi.

Ati: “Nakomeje gushyira imbaraga mu byo nkunda kandi nongera ubunyamwuga kugeza ubwo natangiye kubona amafaranga, noneho mama abona ko ari akazi nk’akandi kose, arabikunda kandi asigaye anshyigikira.

 Ritah Dancehall ashimira umuhanzi bafana  kuko ngo ari we muhanzi wamwishyuye neza ubwo yatangiraga kubyina, kandi ngo akaba yaranakomeje kumufasha.

Ritah Dancehall amenyerewe cyane mu kubyina indirimbo z’abahanzi batandukanye harimo n’indirimbo yagaragayemo ya Bafana yitwa Juicy Body.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14