Mali na Burkina Faso: Bishyigikiye Abahiritse Ubutegetsi muri Niger

Mali na Burkina Faso: Bishyigikiye Abahiritse Ubutegetsi muri Niger

Abasirikare bafashe ubutegetsi muri Niger ejo ku wa Mbere bataye muri yombi abanyapolitike bakuru batitaye ku busabe bw’amahanga bwo gusubizaho ubutegetsi bwa demukarasi.

Hagati aho ubundi butegetsi bwa gisirikare mu Karere k’Afurika y’Uburengerazuba bwatangaje ko bubashyigikiye.

Afurika yunze ubumwe, Umuryango w’Abibumbye, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’ibindi bihugu bikomeye, byose byamaganye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum.


Ryabaye irya karindwi mu karere k’Afurika y’Uburengerazuba n’iyo hagati mu gihe kitagera ku myaka itatu.
Ryakomye kandi mu nkokora iterambere rya demukarasi muri aka gace kari mu dukennye cyane ku Isi.

Umuryango CEDEAO w’iterambere ry’ubukungu mu bihugu by’Afurika y’uburengerazuba washyiriyeho Niger ibihano birimo guhagarika ibikorwa byose by’ubucuruzi wakoranaga na yo, no gufatira imitungo yayo.

Wanatangaje ko ushobora gukoresha imbaraga ugasubizaho Perezida Bazoum, kugeza ubu ugifungiye iwe.

Leta za gisirikare z’ibihugu bituranye na Niger birimo Burkina Faso, Mali, na Ginea byaraye bitangaje ko bishyigikiye abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Niger.

Itangazo rihuriweho na Mali na Burkina Faso ryasomewe ku bitangazamakuru bya Leta z’ibyo bihugu byombi, ryavuze ko bihanije uwo ari we wese uzashaka gukoresha ingufu za gisirikare muri Niger kandi ko azafatwa nkusoje intambara kuri ibyo bihugu byombi.

Muri Niger ho igisirikare cyaraye gitaye muri yombi Minisitiri ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, uwayoboraga ishyaka ryari ku butegetsi akaba na Minisitiri ushinzwe ibya peteroli.

Leta zunze ubumwe z’Amerika ejo yatangaje ko iri hirikwa ry’ubutegetsi ritarangiye neza kandi ko hakiri amahirwe yo gusubizaho Perezida Bazoum. U Bufaransa n’u Budage byunze mu ry’Amerika nkuko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters).

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42