Mali: Ikibazo cy’umutekano gikomeje kuba ingorabahizi

Mali: Ikibazo cy’umutekano gikomeje kuba ingorabahizi

Umutekano ukomeje kuba muke muri Mali nyuma y’uko ejo ku wa Kabiri umutwe w’inyeshyamba wagabye igitero ku ishuri rya polisi riri mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba no mu tundi turere tw’iki gihugu.

Bivugwa ko abagabye igitero ari inyeshamba zifitanye isano n’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda, zikaba zarasize zishe bamwe mu bitorezaga muri icyo kigo, ziteza imidugararo ku kibuga cy’indege Mpuzamahanaga cya Bamako bituma ingendo zihagarara ndetse zinatwika indege ya Perezida.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza kuri uyu wa Gatatu byatangaje ko abasesenguzi mu bya politiki, n’abadipolomate bavuze ko iki gitero ari igihombo gikomeye kuri Colonel Assimi Goïta n’Umuryango w’Ubukungu w’ Afurika y’uburengerazuba,ECOWAS, kandi ko Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi wamaganye iby’icyo gitero

Televiziyo y’igihugu ya Mali ku mugoroba w’ejo yatangaje ko hari abaguye muri icyo gitero nubwo batagaragaje umubare.

Video yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye amacumbi yo muri iki kigo n’ibitanda bigera kuri 20 byatwitswe bigaragara ko hashobora kuba harimo n’imibiri.

Mugitondo cy’uyu Gatatu ingendo z’indege zasubukuwe ku kibuga cy’indege cya Bamako, nubwo hakiri ubwoba mu baturage ko ibitero bishobora kugaruka.

Ku buyobozi bwa Colonel Assimi Goita Mali yahagaritse umubano n’ibihugu by’abafatanyabikorwa nk’u Bufaransa, maze yifatanya n’u Burusiya bwanabahaye abarwanyi b’abacanshuro,ba ’Wagner’, ngo babashyigikire.

Ariko nanone byatangajwe ko icyo gitero cyari kigamije kwica abarwanyi benshi b’umutwe wa Wagner wo mu Burusiya, ufasha Mali guhangana n’imitwe y’iterabwoba.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14