Mali: Igitero cy’imitwe yitwaje intwaro cyahitanye abarenga 70

Mali: Igitero cy’imitwe yitwaje intwaro cyahitanye abarenga 70

Abantu barenga 70 nibo batangajwe ko baguye mu gitero cyagabwe n’umutwe witwaje intwaro ufitanye isano na Al-Qaeda, ku ishuri rya polisi mu ntangiriro z’iki cyumweru mu murwa mukuru i Bamako.

Amakuru yatangajwe n’inzego z’umutekano z’iki gihugu kuri uyu wa gatanu avuga ko abantu 77 bapfuye abandi 255 bagakomerekera muri icyo gitero.

Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko iki gitero cyateje imidugararo muri iki gihugu ndetse abantu babuzwa kugera mu duce twagabwemo kugeza igihe baboneye itangazo rya Guverinoma ribibemerera.

Umwe mu bashinzwe umutekano utatangajwe umwirondoro yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko abantu 77 bishwe abandi 255 bakomerekera muri icyo gitero.

AFP yongeyeho ko hari inyandiko y’ibanga kandi yizewe yashyizwe ahagaragara igaragaza ko umubare w’abapfuye ugera ku 100, abandi 81 bakaba barahohotewe.

Undi mudipolomate wo muri ako gace yavuze ko abantu babarirwa mu magana ari bo bakekwa ko bapfuye mu gihe abakomeretse babuze ibitanda byo kuryamaho kubera ko ibitaro byuzuye. 

Abayobozi muri Mali bemeye ko iki gitero cyateje igihombo igihugu ariko hari n’andi makuru avuga ko cyasize gikomerekeje bamwe mu barwanyi b’abacanshuro b’u Burusiya ba ‘Wagner’.

Indege yakoreshwaga mu bikorwa by’ubutabazi no kubagezaho ibiribwa, (World Food Program plane), nayo ngo iri muzangirijwe nk’uko National Airways Corp, sosiyete y’indege yo muri Afurika y’Epfo izifite mu nshingano yabitangaje.

Djaounsede Madjiangar, umuvugizi wa WFP, yavuze ko iyi ndege yakoreshwaga mu “gutwara abantu n’imfashanyo zihutirwa mu turere turi kure twa Mali”.

Kuva mu 2021, umutekano wa Mali warahungabanye ndetse imitwe y’inyeshyamba yakuye abaturage mu byabo abandi barapfa n’abatari bake barakomereka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14