Malawi: Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi ashinjwa kwica Perezida

Malawi: Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi ashinjwa kwica Perezida

Patricia Kaliati, umunyamabanga mukuru w’ishyaka,United Transformation Movement (UTM), ritavuga rumwe n’ubutegetsi  muri Malawi yarezwe gucura umugambi wo kwica Perezida w’igihugu Lazarus Chakwera.

Kalaiti yatawe muri yombi mu cyumweru gishize akekwaho icyaha cyo gucura umugambi wo kwica Pezezida afatanyije n’abandi.

Ejo ku wa Mbere, ubwo yitabaga mu rukiko rwo mu murwa mukuru Lilongwe, uwo Kalaiti w’imyaka 57 nta kintu yatangarije urukiko, ariko umwunganizi we mu mategeko yavuze ko ari umwere nkuko ibitangazamakuru byo muri Malawi bibitangaza.

Ni mu gihe abanyapolitike batandukanye batavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko ibirego kuri Kaliati bishingiye ku mpamvu za politiki.

Mbere yuko iburanisha ritangira, abashyigikiye ishyaka UTM bari bateraniye hanze y’urukiko baririmba indirimbo zamagana Leta, nkuko ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byabitangaje.

Imbere mu cyumba cy’iburanisha, urukiko rwumvise ko Kaliati afite abandi bantu babiri bacuranye uwo mugambi bivugwa ko barimo kwihishahisha.

Amaherezo umucamanza yanzuye ko Kaliati ashobora kurekurwa by’agateganyo amaze kwishyura amafaranga y’ingwate, mu gihe iperereza rikomeje.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14