Maj Gen Nyitetessya wari ukurikiranywe guhunga urugamba yapfuye

Maj Gen Nyitetessya wari ukurikiranywe guhunga urugamba yapfuye

Gen Maj. Alengbia Nyitetessya Nzambe Dieu Gentil wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka gisirikare ka 34 akaza guhunga urugamba ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, zari zihanganyemo n’abarwanyi ba M23, yapfuye.

Yahunze urugamba ubwo Ihuriro AFC/M23 yafataga Umujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Nyiragongo, mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2025.

Ikinyamakuru INFOS.CD cyemeje aya amakuru, cyavuze ko muri gereza, aho Maj Gen Nzambe yari afungiye, amaze kwerekana ibimenyetso bimwe na bimwe byerekana ko atamerewe neza ntiyahise ahabwa ubuvuzi.

Bivugwa ko ku wa Gatatu tariki 16 Mata 2025, yoherejwe mu bitaro by’inkambi ya Tshatshi, ari naho yapfiriye.

Mu 2024 mu kwezi kwa Werurwe, nibwo Maj Gen Alengbia Nzambe yatangiye ishingano yahawe muri uwo mwaka zo kuyobora Akarere ka gisirikare ka 34 nyuma yo gusimbura Maj Gen Shora Mabondani.

Mbere yuko Maj Gen Nzambe ahabwa inshingano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yari umuyobozi w’Akarere ka Gisirikare ka 12 mu Ntara ya Kivu yo hagati ari na yo yavukiyemo.

Abandi basirikare bashinjwe guhunga ni Brig Gen Danny Tene Yangba wari umujyanama mu by’umutekano wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru na Brig Gen Papy Lupembe wari umuyobozi wa Brigade ya 11.

Ba Komiseri bakuru muri Polisi ya RDC; Ekuka Lipopo Jean-Romuald wahoze ari Guverineri wungirije wa Kivu y’Amajyaruguru na Mukuna Tumba Eddy Léonard na bo bashinjwe guhungira i Bukavu, bakoresheje ubwato bwabo bwite.

Icyo gihe, Gen Nzambe hamwe na bamwe mu bofisiye bavuye i Goma, bahungira mu mujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho “bagiye kwisuganya” kugira ngo bazigaranzure M23.

Amakuru y’urubanza rw’aba basirikare n’abapolisi ntiyari akimenyekana nyuma y’aho tariki ya 20 Werurwe urukiko rukuru rwa gisirikare rwa Kinshasa rufashe umwanzuro wo kubaburanisha mu muhezo mu rwego rwo kwirinda kumena amabanga y’umutekano.

Gen Nzambe na bagenzi be bagejejwe mu rukiko bwa mbere tariki ya 13 Werurwe. Abanyamategeko babo basabaga ko bafungurwa by’agateganyo mu gihe baburanaga ahubwo bagasobanura ko bafunzwe mu buryo bubi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14