Madagascar yashyizeho Minisitiri w’Intebe nyuma yo gusesa Guverinoma

Madagascar yashyizeho Minisitiri w’Intebe nyuma yo gusesa Guverinoma

Perezida wa Madagascar, Col. Michael Randrianirina yatangaje ko Mamitiana Rajaonarison ari we yagize Minisitiri w’Intebe mushya nyuma yo gusesa Guverinoma mu cyumweru gishize.

Perezida Col. Michael Randrianirina, yafashe ubutegetsi mu Ukwakira umwaka ushize nyuma y’imyigaragambyo ikaze yamaganaga uwari Perezida w’icyo gihugu Andry Rajoelina, waje no guhunga kubera ibibazo by’ubukungu yananiwe gukemura.

Col. Michael Randrianirina akijya ku butegetsi yasezeranyije impinduka mu nzego zitandukanye ndetse Ibiro bye byemeje ko kuba Mamitiana Rajaonarison ari we ugiye kuyobora Guverinoma azabikora mu buryo buboneye no kugarura icyizere mu baturage.

Mu muhango wabereye mu biro bye ugatambutswa kuri Televiziyo y’Igihugu ku wa 15 Werurwe 2026, Randrianirina yavuze ko bageze mu bihe byo guhindura ibintu kandi Igihugu gikeneye abantu b’inyangamugayo bagira amahame bagenderaho, yongeraho ko yiteze ubunyangamugayo kuri Minisitiri w’Intebe mushya.

Nubwo mu cyumweru gishize ari bwo uyu Mukuru w’Igihugu yasheshe Guverinoma ariko ntiyigeze atanga ibisobanuro ku mpamvu zabyo; ariko biteganyijwe ko muri iki cyumweru ari bwo azashyiraho abandi bayobozi bagize Guverinoma nshya.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42