Madagascar: Andry Rajoelina yongeye kwiyamamariza indi manda

Kuri uyu wa 10 Ukwakira, Perezida ucyuye igihe wa Madagascar Andry Rajoelina yatangiye kwiyamamariza kongera gutorwa mu matora ya Perezida   ateganyijwe ku ya 9 Ugushyingo 2023.

Ibihumbi by’abamushyigikiye bateraniye mu murwa mukuru, Antananarivo bambaye ibara ry’ishyaka rye aho bari baje kumushyigikira.

Rajoelina wari wambaye ipatalo ya orange yasezeranyije imbaga yari aho yiyamamarije icyo yise “orange wave”

Ati: “Jya mu mijyi n’uturere twawe, uzenguruke muri Madagascar kugira ngo ukore ‘Orange wave’, ntawuzadutwara insinzi.”

Rajoelina w’imyaka 49 yeguye mu kwezi gushize akurikije Itegeko Nshinga kugira ngo yongere kwiyamamariza amatora.

Ibyatumye Perezida wa Sena, Herimanana Razafimahefa, ari we wagombaga gusigara ayoboye ariko arabyanga kubera impamvu ze bwite asigira inshingano  Guverinoma ihuriweho na Leta iyobowe na Minisitiri w’Intebe, ari we Christian Ntsay.

Rajoelina yafashe ubutegetsi muri 2009 ahiritse ubutegetsi, yongera gutorwa muri 2018 gusa ntiyigeze yitabira amatora ya 2013 kubera igitutu mpuzamahanga.

Kuva yajya ku butegetsi   yagiye afata ibyemezo mu gihugu ariko ntibibuza Madagascar kuba mu bihugu bikennye cyane ku Isi, nubwo ifite umutungo kamere mwinshi.

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54