Luis Rubiales wasomye umukinnyi yahagaritswe imyaka itatu

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 30, 2023
  • Hashize amezi 4
Image

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA yahanishije Luis Rubiales wahoze ayobora Ishyirahamwe rya Ruhago muri Espagne, uheruka gusoma umukinnyi bigateza intugunda, yahagaritswe mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru mu gihe cy’imyaka itatu.

Kuri uyu wa mbere Tariki 30 Ukwakira 2023, ni bwo FIFA yasohoye itangazo rimuhagarika nyuma y’iminsi 90 akorwaho iperereza ku cyaha cyo gusoma ku gahato umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’abagore.

Luis Rubiales yari yanze kwegura kuri uwo mwanya nyuma yo yashyirwaho igitutu n’inzego zitandukanye kubera gusoma ku munwa umukinnyi w’umugore, Jenni Hermoso.

Louis Rubiales yasomye ku munwa uyu mukinnyi witwa Hermoso ubwo ikipe y’igihugu ya Espagne yari imaze kwegukana igikombe cy’Isi cy’abagore bwa mbere itsinze u Bwongereza igitego 1-0,ibintu bitakiriwe neza bikurura intugunda kugeza ubwo bamwe mu bakinnyi bavuze ko batazagaruka mu ikipe y’igihugu akiri perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Espagne.

Louis Rubiales Yagizwe perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne muri 2018 umwanya yari amazeho imyaka itanu.

SHEMA IVAN

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 30, 2023
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE