Libiya: Intumwa y’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu   yeguye 

Libiya: Intumwa y’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu   yeguye 

Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye (Loni) muri Libiya, Abdoulaye Bathily yavuze ko yatanze icyifuzo cyo kwegura, ndetse ko urwego rw’Isi rudashobora gushyigikira ubuyobozi bw’inzibacyuho bushyira imbere inyungu zabwo gusa.

Bathily ashimangira ko abayobozi bashyize imbere inyungu zabo kurusha gushyigikira inyungu z’abaturage no gushaka ibisubizo by’ibibazo bafite.

Abdoulaye Bathily, yabitangarije abanyamakuru nyuma y’inama y’Umuryango w’abibumbye aho yagaragaje ishusho yuko ibintu byifashe muri iki gihugu.

Ikinyamakuru France 24, cyatangaje ko Bathily yavuze ko ibintu byifashe nabi kandi ikibabaje ari uko igice kinini cy’abaturage ba Libiya bashaka kuva muri ako kajagari.

Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye nabyo byatangaje ko ukwegura kwa Bathily kwakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni Antonio Guterres.

Libiya yabonye ubwigenge mu 1951, yahuye n’ibibazo bikomeye by’intambara ndetse n’ubukene mu 2011, nyuma y’urupfu rwa Muammar Muhammad Abu Minyar al-Gaddafi, wahoze ayiyoboye.

Iki gihugu gikomeje kujujubywa n’imitwe yitwaje intwaro nubwo kiri kugerageza kugarura amahoro.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14