Libiya: Imitwe yitwaje intwaro yiyemeje kuzishyira hasi

Libiya: Imitwe yitwaje intwaro yiyemeje kuzishyira hasi

Imitwe yitwaje intwaro imaze imyaka irenga icumi igenzura umurwa mukuru wa Libiya yumvikanye na Leta ko igiye kuva mu bice yigaruriye.

Byatangajwe na  Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Trabelsi Emad, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru.

Yemeje ko imitwe yitwaje intwaro yavuye mu byicaro byayo bikuru kandi ko, Guverinoma izajya ibakoresha mu bihe bidasanzwe cyangwa mu butumwa bwihariye.

Africanews yatangaje ko Minisitiri Trabelsi yongeyeho ko nibarangiza kuva mu Murwa Mukuru Tripoli, hazakurikiraho indi Mijyi, ndetse yizeza ko hatazongera kubaho ibirindiro by’imitwe yitwaje intwaro.

Aya masezerano y’imitwe yitwaje intwaro na Leta aje nyuma yuko  imitwe igera kuri itanu yagiye ihitana ubuzima bwa benshi, ndetse no mu mpera z’icyumweru gishize yivuganye abantu 10.

Muri Kanama umwaka ushize ikindi gitero cy’abitwaje intwaro cyahitanye abantu 55 a 150 barakomereka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 20:21
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14