Libani: Isiraheli yagabye ibitero muri Libani byaguyemo abanyamakuru batatu

Libani: Isiraheli yagabye ibitero muri Libani byaguyemo abanyamakuru batatu

Igitero cya Isiraheli cyagabwe n’indege mu majyepfo ya Libani mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu cyahitanye abanyamakuru batatu ubwo bari mu icumbi   baryamye.

Igisirikare cya Isiraheli nticyahise gitanga ibisobanuro kuri iki gitero ariko Ibitangazamakuru birimo Aljazeera byatangaje ko nta muburo watanzwe mbere yuko iki gitero cyibasira abanyamakuru.

Nk’uko byatangajwe n’abakoresha babo banyamakuru na Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu bemeje ko abanyamakuru batatu baguye muri icyo gitero aho bose uko ari batatu biciwe mu nzu bari bacumbitsemo i Hasbaya, umujyi uri hafi y’umupaka wa Libani na Isiraheli.

Ibiro Ntaramakuru Al Jadeed byerekanye amashusho   y’inyubako zisenyuka n’imodoka zanditseho ‘PRESS’ zuzuye umukungugu n’imyanda nubwo ingabo za Isiraheli zitigeze zitanga umuburo mbere y’igitero.

Televiziyo y’Abarabu Al-Mayadeen ikorera i Beirut yavuze ko abakozi bayo barimo uwakoreshaga kamera, Ghassan Najar, umutekinisiye, Mohammed Rida na bo bari mu banyamakuru bishwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Al-Manar TV nayo yavuze ko uwitwa, Wissam Assim, wakoreshaga kamera ari umwe mu baguye muri icyo gitero cy’indege.

Umunyamakuru wa Al-Manar Tv, Ali Shoeib, yavuze ko umukozi bari bamaze igihe gito bakorana nawe ari mu bahitanywe n’igitero.

Intambara ikomeje gukaza umurego hagati ya Isiraheli na Hezbollah aho imaze guhitana ubuzima bw’abantu amagana, abandi bakaba baravanywe mu byabo ndetse yangiza ibikorwa remezo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14