Leta yifuza ko buri Munyarwanda agira igihe cy’ubukorerabushake mu mwaka

  • Imvaho Nshya
  • Mata 21, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda  ishaka ko umuco w’ubukorerabushake ugera ku Banyarwanda bose, buri Munyarwanda akajya agira igihe cyo gukorera ubushake mu mwaka.

Kuba umukorerabushake ntibikuraho ko udakora n’indi mirimo ikubeshaho, bityo Minisitiri Gatabazi akaba abona byaba byiza kurushaho mu gihe buri Munyarwanda, cyane cyane urubyiruko, yaba yitabira gahunda z’ubukorerabushake.

Yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatatu mu ishuri rya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba, ubwo yatangizaga ku mugaragaro amahugurwa y’urubyiruko rw’abakorerabushake (Youth Volunteers).

Ni amahugurwa yahuje urubyiruko rw’abakorerabushake rwo muri iyi Ntara agamije kurwongerera ubumenyi n’ubushobozi hagamijwe kwihutisha iterambere n’imibereho myiza.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko urubyiruko rufite uwo rureberaho kandi ko nta rwitwazo bityo ko rwagombye kubibyaza umusaruro.

Kuba Intara y’Iburasirazuba yatangije aya amahugurwa, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yerekana ko ari agaciro ubuyobozi bw’Intara buha urubyiruko rw’abakorerabushake.

Yagize ati: “Twifuza ko buri rubyiruko rwose rwinjira mu mirimo y’ubukorerabushake. Mukomeze kudufasha gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage mu kubakira abaturage batishoboye n’ubwiherero, gusubiza abana mu ishuri, guhashya inda ziterwa abangavu, no kubaka umuco w’isuku

Amahugurwa yitabiriwe n’urubyiruko rusaga 200

Yakomeje ashimira uru rubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga rwashyize mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, arusaba kurushaho kuba intangarugero mu rundi rubyiruko.

Minisitiri Gatabazi yashimangiye ko ahari ubushake ibintu byose bishoboka, ati: “Uruhare mwagize mu guhangana na COVID-19, ni uruhare rutazibagirana”.

Urubyiruko rw’abakorerabushake rushimirwa uburyo rwitabiriye gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo no kuba rwarakoze isuku ku nzibutso za Jenoside.

MINALOC yasabye urubyiruko gukomeza kugira uruhare mu kubaka inzu z’abatishoboye n’ubwiherero.

Ubwiherero 200 buzubakwa n’urubyiruko nkuko rwabisabwe. Minisitiri Gatabazi yasabye ko ikibazo cy’ubwiherero mu Ntara y’Iburasirazuba kitakongera kumvikana ukundi.

Urubyiruko rwasabwe kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi ariko rukibanda ku kuganiriza ababyeyi. Ati: “Mu gihe gito ikibazo k’imirire mibi cyaba kirangiye”.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel, yavuze ko urubyiruko ruri mu mahugurwa rusaga 200 ruzahabwa ibiganiro bitandukanye.

Guverineri Gasana avuga ko mu biganiro urubyiruko ruzahabwa mu gihe cy’iminsi itanu, hazatangwa ikiganiro ku ruhare rw’urubyiruko mu kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Ahamya ko urubyiruko rwafashije Intara y’Iburasirazuba mu gihe gikomeye cya COVID-19, mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gukemura ibibazo bibangamiye abaturage.

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye amahugurwa, rwavuze ko hari byinshi ruzahigira kandi ko rukomeye ku ihame ryo gukunda Igihugu.

Amahugurwa afite insanganyamatsiko igira iti ‘Urungano Rufite Intego’.

Abafatanyabikorwa b’Intara y’Iburasirazuba barimo Plan International Rwanda, Haguruka na InterPeace ni bamwe mu bagize uruhare mu gutegura aya maguhurwa.

Biteganyijwe ko amahugurwa azarangira taliki 25 Mata 2022.

Minisitiri Gatabazi J.M.V yifuza ko urubyiruko rwose rwakora imirimo y’ubwitange

Inzego zitandukanye zirimo n’abayobozi b’uturere tw’Iburasurazuba

  • Imvaho Nshya
  • Mata 21, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Dukuzumuremyi Jean pierre says:
Mata 22, 2022 at 5:58 am

Aha ndagushyigikiye Nyakubahwa Minister Buri munyarwanda wese agomba kurangwa numuco w,ubukorerabushake .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE