Leta yahagaritse irushanwa rya Miss Rwanda by’agateganyo

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 9, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yatangaje ko yabaye ihagaritse ibikorwa by’irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda, hashingiwe ku iperereza ririmo gukorwa ku Muyobozi wa “Rwanda Inspiration BackUp” Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid.

Prince Kid wari Umuyobozi w’iki kigo cyateguraga Miss Rwanda guhera mu 2014, yatawe muri yombi ku wa 26 Mata 2022, akaba akurikiranyweho icyaha cyo “gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.”

Ubushinjacyaha bwashyikirijwe iyo dosiye taliki 5 Gicurasi, bukaba bukomeje gusuzuma iyi dosiye mbere y’uko Prince Kid agezwa imbere y’urukiko.

Nubwo amarushanwa y’ubwiza yamenyekanye bwa mbere mu Rwanda guhera mu mwaka wa 1992, ni amwe mu marushanwa afite amateka maremare ku Isi yose no mu bihugu bitandukanye, uretse ko ibishingirwaho bitandukana bitewe n’igihugu cyangwa umuco wacyo.

Amateka agaragaza ko amarushanwa y’ubwiza ategurwa nk’urwego rw’imijyi, ibihugu, Uturere, Imigabane n’Isi yose, afite inkomoko muri Amerika ahayinga mu 1921, ubwo ubuyobozi bwariho icyo gihe bwayatangije mu rwego rwo gushishikariza abakerarugendo kuguma no kugubwa neza mu Mujyi wa Atlantic, nk’amarushanwa yari agezweho agamije kuzanira igihugu amadovize.

Gusa amarushanwa y’ubwiza afite inkomoko mu mico n’imihango y’abakurambere babayeho mu ngoma zo mu binyejana bya kera cyane mbere y’ivuka rya Yesu, cyane cyane akaba yarakorwaga mu ngoro z’ibwami hatoranywa abakobwa beza babereye kuba abagore b’Umwami.

Imwe mu nkuru zamenyekanye cyane ni iyanditswe muri Bibiliya mu gitabo cya Esiteri, kigaragaza amateka y’uburyo abakobwa beza batoranyijwe bakaza kwiyerekana imbere y’umwami n’abandi bantu batandukanye yabaga yatumiye.

Mu Rwanda, aya marushanwa yongeye kubyutswa mu mwaka wa 2009 kuko mu myaka yo kumanura kugeza mu 1993 atabagaho kubera amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yasize Igihugu ari umusaka. Muri uwo mwaka yatangiye gukorwa ayoborwa n’iyahoze ari Minisiteri y’Umuco na Siporo.

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 9, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE