Leta imaze guha miliyari 2,5 Frw abahinzi n’aborozi yo kwiteza imbere

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 23, 2024
  • Hashize amezi 4
Image

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI iratangaza ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18 uheruka, amafaranga angana na miliyari 2 n’igice z’amafaranga y’u Rwanda amaze guhabwa abahinzi n’aborozi bafite imishinga muri uru rwego yo kubashyigikira mu iterambere.

MINAGRI kandi ishimangira ko amafaranga agera kuri miliyari 13 na yo amaze gusabwa ndetse n’amadosiye agera ku 100 yayo amaze kwemerwa.

Ni ubwo urugendo rugikomeje, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse avuga ko bitanga icyizere mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Ati: “Icya mbere kwari ukureba uko abantu babona amafaranga mu ishoramari, yafasha gutuma abantu bajya mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bya kinyamwuga.”

Minisitiri Dr Musafiri akomeza avuga ko mu ngamba Leta yafashe kwari ukuzamura umusaruro w’amata kuko hari ubwo wasangaga mu gihe cy’imvura ahari ku bwinshi ariko mu gihe cy’impeshyi akabura.

Harimo kandi gushyigikira ibikorwa by’ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa ndetse no kurwanya ibyonnyi bituma umusaruro w’ubuhinzi utiyongera n’ibindi.

Ati: “Mu kongera umukamo w’amata twatekereje ko tugomba kuzana uburyo budasanzwe, tugomba korora mu buryo bugezweho, tuve mu bworozi bwa gakondo, icya mbere cyari uko abantu bavuga ko icyororo cyo mu Rwanda atari cyiza, ariko ikibazo ntabwo ari icyororo ahubwo ni uburyo zigaburirwa (inka), twarahinduye uburyo amatungo agomba kugaburirwa n’uko agomba kororwa. Aho hari Politiki yo kororera mu kiraro aho mu Burasirazuba byari bikabije kugira ngo bongere bororere amatungo mu kiraro”.

Muri rusange Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko hari ikigega cyateganyijwe cyo gushyigikira imishinga y’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi harimo miliyari 55 z’amafaranga y’u Rwanda zizahabwa abahinzi n’abarozi muri nkunganire ku mishinga y’iterambere.

MINAGRI ivuga ko umuhinzi cyangwa umworozi wese yemerewe kubona amafaranga mu gihe yaba agaragaza umushinga we kandi ugamije iterambere.

Minisitiri Dr Musafiri ati: “Ni ukuvuga ngo iyo ufite umushinga wa miliyoni 200 yerekana ko azabona miliyoni 100 na BDF ikamuha miliyoni 100.”

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 23, 2024
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE