Leta igena hafi 70% muri gahunda ya Nkunganire mu buhinzi n’ubworozi

Mu buhinzi n’ubworozi, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya Nkunganire ifasha abahinzi n’aborozi kugura inyongeramusaruro n’imbuto ku buryo buboroheye, Leta ikaba igenera iyo gahunda hafi 70%. Ni muri gahunda yo guhinga kijyambere hongerwa umusaruro.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Gerardine yavuze ko iyo gahunda yitabwaho mu ngengo y’imari.
Ati: “Nkunganire Leta itanga mu buhinzi n’ubworozi ntigira uko ingana, ingengo y’imari mu buhinzi n’ubworozi hafi 70% ni nkunganire Leta itanga”.
Yasobanuye ko Nkunganire itashyirwa mu bihingwa byose, hari ibishingirwaho, ahubwo abahinzi n’aborozi basobanukirwa neza inyungu babifitemo bakarushaho gukora ubuhinzi bubinjiriza amafaranga.
Dr. Mukeshimana ati: “Nkunganire ifite ibintu 2, akenshi ishyirwa mu buryo bwo kwigisha ni biriya by’amafumbire, imbuto cyari ikintu gishya byasabaga ko abantu bagenda babimenya, ni nayo mpamvu uzasanga imibare y’abantu bakoresha imbuto itaragera ku ijana ku ijana.
Icya kabiri abahinzi n’aborozi batazi ni uko nkunganire tubona zirabafasha bakazamuka, bakeza bakagurisha buriya ababigiramo inyungu cyane ni abaguzi, kuko akenshi ‘formule’ y’ibiciro tuyikora duhereye ku kiguzi ibintu byaguze, ukabona ko bifasha abaguzi… byose biba birimo muri icyo kiguzi”.
Ku bijyanye no kuba ibiciro biri hejuru, bigenda bizamuka, Minisitiri yasobanuye ko urebye Nkunganire zagize akamaro ndetse hari ibirebwaho mu ishyirwaho ry’ibiciro kugira ngo Abanyarwanda babashe guhaha.
Yagize ati: “Uko tugenda tureba, Iyo tumaze kubona ahari inyungu nyinshi hagaragaza ko hatanakora cyangwa se bihenze cyane ku buryo Abanyarwanda batabasha kubigura, aho naho abantu barabireba. Hashobora gukoreshwa Nkunganire cyangwa ubundi buryo butuma ikiguzi kigabanyuka. Urebye ni ibiba byabanje kwigwa”.
Yakomeje asobanura ko Nkunganire iba ifite gahunda yayo atari ugushoramo amafaranga gusa.
Ati: “Ntabwo ari ugupfa gushyiramo amafaranga nta mpamvu, abantu ntibahora batekereza Nkunganire, ahubwo ni ukwigisha dushaka ko ubuhinzi buhinduka ‘business’ umuntu ntiyashora mu bintu azi ko azahomba.
Twifuza ko ‘business’ bigenda bijya mu bantu, bakabasha kubona ko ibyo bakora bibabyarira inyungu bigakorwa neza icyambere cyo ariko bikabyara n’inyungu nyinshi bakareba uko bigenda bikorwa kinyamwuga kurusha uko umuntu yapfa kubikora uko yishakiye”.


