Kylian Mbappé yerekanywe ku mugaragaro nk’umukinnyi mushya wa Real Madrid

Kylian Mbappé yerekanywe ku mugaragaro nk’umukinnyi mushya wa Real Madrid

Rutahizamu w’Umufaransa Kylian Mbappé yerekanywe ku mugaragaro nk’umukinnyi mushya wa Real Madrid asinya amaserano y’imyaka itanu azageza mu 2029.

Uwo rutahizamu uza guhabwa nomero 9, yerekanywe kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024 muri Santiago Bernabéu yari yuzuwe n’abarenga ibihumbi 85.

Kylian Mbappé w’imyaka 25 yakuyeho agahigo ka Cristiano Ronaldo wakiriwe n’abarenga ibihumbi 80.

Umuhango wo kwerekana uyu Rutahizamu w’Umufaransa witabiriwe n’abarimo Zinedine Zidane wamujyanye gusura iyi kipe ubwo yari afite imyaka 12.

Ijambo rya mbere rya Mbappé amaze kwerekanwa muri Real Madrid yavuze ko inzozi ze zabaye impamo.

Ati: “Uyu munsi inzozi zanjye zabaye impamo. Ndishimye cyane. Narose Real Madrid igihe kinini none uyu munsi nkabije inzozi. Iyi ni ikipe ya mbere ku Isi. Ndashaka gutsinda, ndashaka kwandikana amateka n’iyi kipe.”

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi w’imyaka 25 yahawe umushara urenze uwa Jude Bellingham na Vinicius Junior bahabwa miliyoni 10,3£ buri mwaka, ubu akaba ari we uzajya ufata amafaranga menshi muri iyi kipe.

Iyi kipe yo muri Espagne yari imaze igihe kinini yifuza uyu rutahizamu aho no mu mwaka ushize bari bamaze kumvikana ariko uyu Mufaransa yisubiraho ku munota wa nyuma yongera amasezerano mu ikipe ya Paris Saint Germain.

Kylian Mbappé yasinye amasezerano y’imyaka itanu azageza mu 2029
Kylian Mbappé yizeye gukomeza kwandika amateka muri Real Madrid nyuma ya PSG
Mbappé asuhuzanya na Zinedine Zidane wamujyanye gusura Real Madrid afite imyaka 12
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Ruth

Noneho mbape agiye gukubita ashwanyaguze bamwitege kuko agiyekwandika izina kuko mbape ariburushe mesi imamvu mbape ariburushe mesi mumenyeko mbape aracyari mutoya kumyakaye 25 kandi mesiwe arayirengeje urikumvako rero mesi arikugenda asaza.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  2. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  3. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  4. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49
  5. Ayra Starr agiye gutaramira muri Coachella 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:34