Kyiv yarashe drone 10 na misile zo mu Burusiya
Ingabo z’u Burusiya zagabye igitero muri Ukraine ijoro ryose rihera ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu hamwe n’indege zitagira abadereva (dorone) zigera mu icumi na misile, nk’uko byatangajwe n’ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine ngo zarashe izo ndege zose.
Ukraine yiteguye ibitero by’u Burusiya bishobora kwiyongera bikibasira ibikorwa remezo bikomeye, cyane cyane iby’ingufu, mu gihe kandi ubukonje bukabije bwatangiye kwiyongera, nko mu gihe cy’itumba ryashize.
Ingabo zirwanira mu kirere zavuze ko amasasu yarashwe aturutse mu majyepfo y’u Burusiya kandi ko guhuza imitwe itandukanye y’ingabo zirwanira mu kirere mu turere twinshi two hagati byatsembye drone 14 za Shahed-131/136. Ibyo ni ibikoresho byakozwe na Irani bikunze gukoreshwa na Moscou irwanya umuturanyi wayo.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru ‘La Presse’, ingabo zirwanira mu kirere zatangaje ko misile yayobye.
Ziti: “Misile yo mu bwoko bwa X-22 yahushije icyerekezo yoherejwemo maze igwa mu karere ka Zaporizhzhia, nuko inkubi y’umuyaga yangiza inzu z’abikorera. Nta muntu wahitanye”.
Abayobozi bo mu mujyi wa Odessa wo mu majyepfo ya Ukraine bavuze kandi ko ibirindiro by’indege byarasiye hejuru y’inyanja y’Umukara indege itagira abaderevu “idasanzwe” yakozwe na Irani ya Mohajer-6.
Abategetsi ba Ukraine bagaragaje ko mu 2022, Abarusiya bari baguze indege zitagira abapilote zigera kuri mirongo itatu z’ubwoko nk’ubwo.
Ibitero by’u Burusiya ku bikorwa remezo by’ingufu bya Ukraine mu gihe cy’itumba ryashize ryashyize abantu ibihumbi mu bukonje n’umwijima igihe kinini, kandi kuva icyo gihe Kyiv yabonye uburyo bwo kurinda ikirere bafashijwe n’inshuti zabo.
Kuri uyu wa Gatatu, u Burusiya bwatangaje ko bwatesheje agaciro drone 4 zo mu mazi zo muri Ukraine mu nyanja yirabura zerekezaga muri Crimée kandi zisenya indege zitagira abadereva eshatu zo mu kirere hejuru y’iki gice cyigaruriwe.
Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya mu itangazo ryayo yagize iti: “Indege enye zitagira abapilote z’ingabo za Ukraine zerekezaga mu gace ka Crimée, zagaragaye mu burengerazuba bw’inyanja y’Umukara.”
Byongeye kandi, indege zitagira abaderevu eshatu zo muri Ukraine zasenywe kuri uyu wa Gatatu na sisitemu yo kurinda ikirere cy’u Burusiya hejuru ya Crimée, Minisiteri yabitangaje mu magambo atandukanye, yamagana “igitero cy’iterabwoba cyagabwe n’ubutegetsi bwa Kyiv”.
Ibitero byakozwe hakoreshejwe drone zo mu mazi cyangwa mu kirere birasanzwe muri Ukraine, kandi byakajije umurego bituruka i Kyiv kuva yatangira kugaba ibitero muri iyi mpeshyi.
Mu ntangiriro za Nzeri, Moscou yemeje ko yaburijemo igitero cyibasiye ikiraro gihuza u Burusiya na Crimée, umujyi wigaruriwe mu mwaka wa 2014, kandi uhora wibasirwa n’ibitero bya Ukraine.