Kwizera Jojea yambitse impeta umukunzi we

Kwizera Jojea yambitse impeta umukunzi we

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Kwizera Jojea, yinjiye neza mu 2026 nyuma yo kwambika impeta umukunzi we Lorin Huff.

Ni amakuru yashyizwe hanze mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 31 Ukuboza 2025, na Lorin Huff, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza amashusho Kwizera Jojea ari kumuterera ivi.

Aba bombi baherukaga gusangiza ababakurikira amafoto yabo bari mu biruhuko muri Zanzibar.

Kwizera aherutse kongera amasezerano y’igihe kirekire muri Rhode Island yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Jojea Kwizera yageze muri Rhode Island muri Mutarama 2024 avuye MLS CF Montreal yo muri Canada. Mu mwaka w’imikino wa 2024/25.

Yakiniye iyi kipe imikino 30 atsinda ibitego bitatu, atanga n’imipira itandatu yavuyemo ibindi bitego. 

Yafashije Rhode Island kuba iya mbere mu Cyiciro cya Kabiri mu gice cyo mu Burasirazuba [Eastern Conference].

Uyu mukinnyi w’imyaka 26 amaze gukinira Ikipe y’Igihugu Amavubi imikino icyenda atsinda ibitego bibiri.

Kuri iyi nshuro basezerewe muri ½ bakuwemo na Pittsburgh yabatsinze igitego 1-0.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48