Kwibuka bitubere umwanya wo kurushaho gushimangira ubumwe bwacu – FPR Inkotanyi

Kwibuka bitubere umwanya wo kurushaho gushimangira ubumwe bwacu – FPR Inkotanyi

Umuryango FPR-Inkotanyi watangaje ko wifatanyije n’Abanyarwanda bose by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, muri ibi bihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubutumwa bw’Umuryango FPR-Inkotanyi bwashyizwe ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter kuri uyu wa Mbere tariki 07 Mata 2025, bugaragaza ko igihe cyo kwibuka gikwiye kubera abanyarwanda umwanya wo gushimangira ubumwe bwabo.

Bugira buti: “Kwibuka bitubere umwanya wo kurushaho gushimangira ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda ndetse no gukomeza kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside.”

FPR-Inkotanyi ni yo yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse batangira kwitabwaho mu buryo butandukanye; bujyanye no kuvuzwa ibikomere byo ku mubiri no ku mutima, gushakirwa amacumbi no gukemura ibindi bibazo.

Imaze guhagarika Jenoside, yongeye kubanisha Abanyarwanda igarura ubumwe bwari bumaze imyaka myinshi bwarabuze mu banyarwanda kubera imiyoborere mibi ya za Leta zagiye zitegeka u Rwanda.

Kugeza ubu u Rwanda ruhanganye n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara hanze y’u Rwanda ndetse n’ikorwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Ni mu rwego rwo kwirinda ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera ukundi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48