Kwibuka 32: Uwumva abasenya u Rwanda aba ahemukiye Inkotanyi – Senderi

Kwibuka 32: Uwumva abasenya u Rwanda aba ahemukiye Inkotanyi – Senderi

Mu gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuhanzi Sennderi Hit International, yakanguriye urubyiruko kurwanya urwango, kubungabunga ibyagezweho no kubyongera, kwirinda guha urwaho abavuga amagambo asenya u Rwanda.

Yavuze ko uwumva amagambo y’abasenya u Rwanda aba ahemukiye Inkotanyi zarurwaniye zikarumenera amaraso, zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze gutwara ubuzima bw’abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa. 

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, Senderi Hit yibukije urubyiruko ko badakwiye kurebera abakoma mu nkokora ibikorwa by’Ingabo zahoze ari iza RPA- Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 banakomeje kurwana urugamba rwo gusana Igihugu n’abagituye kugeza ubwo kigeze ku iterambere gifite ubu.

Uyu muhanzi abasaba kurwanya abagoreka amateka n’abarwanya ubuyobozi bw’Igihugu kandi bakamenya ko iterambere ryacyo riri mu biganza byabo, bagomba kwita ku byagezweho no kubyongera.

Yagize ati: “Icyo nabwira urubyiruko muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni uko iki gihugu cy’u Rwanda Inkotanyi zagikuye munsi ya zeru. Rero rubyiruko ushatse kumva amagambo asenya u Rwanda uba uhemukiye Inkotanyi zahaye Igihugu ubuzima.”

Yongeraho ati: “Kandi ndashaka kubwira uwo ari we wese ko tutazihanganira uzakomeza gushegesha Abanyarwanda apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ibimenyetso birahari kandi biragaragara, miliyoni y’Abatutsi yarishwe amahanga arebera.”

Uyu muhanzi akomeza avuga ko ugifite ingengabitekerezo ya Jenoside icyiza ari uko yayigumana mu mutima kuko nta mwanya w’urwango ukiri mu Banyarwanda aho ubu u Rwanda rwungutse amaboko y’urubyiruko ruharanira icyiza. Ati: “Ubu nta mwanya w’urwango kuko u Rwanda rwungutse amaboko. rubyiruko musenyere umugozi umwe, murinde ibyagezweho munabyongere.”

Senderi Hit yibukije urubyiruko ibi, mu gihe Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyagaragaje ko umubare munini w’Abanyarwanda ari abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibarura rusange rya 5 ry’Abaturage n’Imiturire (PHC 2022) yerekana ko hafi 60% by’abaturage ari urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Kuri ubu u Rwanda n’Isi yose baribuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Kwibuka Twiyubaka’.

Urubyiruko ruhamagarirwa kwiga amateka y’u Rwanda
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42