Koreya ya Ruguru yateye ubwoba iy’Epfo iha Amerika ubutumwa

Koreya ya Ruguru yateye ubwoba iy’Epfo iha Amerika ubutumwa

Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un yavuze ko ingabo ze zishobora kwangiza burundu Koreya y’Epfo kandi nta biganiro yiteze kugirana n’icyo gihugu, ariko avuga ko kugira ngo aganire na Leta Zunze Ubumwe za Amerika isanzwe ari inshuti y’icyo gihugu ikaba n’umwanzi we byayisaba kureka politiki y’ivangura kuri icyo gihugu.

Kim yashimangiye ko Koreya y’Epfo ari umwanzi wayo ukomeye ku wa 25 Gashyantare 2026, ubwo yari mu nama ikomeye y’ishyaka riri ku butegetsi, Workers’ Party of Korea, avuga ko umubano na Amerika usaba ko bazemera gahunda y’icyo gihugu gutunga intwaro kirimbuzi.

Perezida Kim yagize ati:” Washington yubashye igihugu cyacu nkuko biteganywa n’Itegeko Nshinga ikareka amakimbirane, politiki y’urwango nta mpamvu yo kutabana amahoro.”

Kuri uyu wa Kane Ikinyamakuru cya Leta ya Koreya ya Ruguru, (KCNA) cyatangaje ko Kim yavuze ko hagomba gutegurwa no guteza imbere ibikoresho bishya byifashishwa mu gukora intwaro kirimbuzi kugira ngo ingabo ze zitegure bihagije.

Yashimangiye ko hagomba kumurikwa misile ya rutura yambukiranya imipaka inyuze mu mazi ikarasa muri Koreya y’Epfo, kandi ko kugira ububiko bw’intwaro kirimbuzi byatumye abanzi babubaha.

Yagize ati: “Uko duhagaze nk’igihugu gifite intwaro kirimbuzi bifite uruhare mu kubuza abanzi kudutera no kubungabunga ituze muri aka karere.” Yongeyeho ko izo ntwaro ari nk’ubwishingizi bw’umutekano n’inyungu za Koreya ya Ruguru.

Imyitwarire ya Kim Jong Un ikomeje gutera impungenge Koreya y’Epfo aho icyo gihugu gihora cyikanga ko intambara ishobora kurota isaha n’isaha, kubera gahunda y’icyo gihugu y’intwaro za kirimbuzi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42