Korea y’Epfo: Inteko Ishinga Amategeko yeguje Perezida Yoon

Korea y’Epfo: Inteko Ishinga Amategeko yeguje Perezida Yoon

Inteko Ishinga Amategeko ya Koreya y’Epfo yeguje Perezida w’icyo gihugu, Yoon Suk-Yeol.

Ni nyuma y’aho mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukuboza Perezida Yoon atangaje ibihe bidasanzwe bya gisirikare bitavuzweho rumwe.

Abatoye iki cyemezo biganjemo abagize Inteko Ishinga Amategeko bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Koreya y’Epfo.

Ikinyamakuru Associated Press(AP), cyatangaje ko icyemezo cyo kweguza Perezida Yoon Suk Yeol cyafatiwe mu murwa mukuru Seoul, kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza 2024, nyuma yo kumukoraho iperereza bakemeza ko yaranzwe no gufata ibyemezo byatumye mu gihugu havuka umwiryane.

Biteganyijwe ko kugira ngo Perezida Yoon yamburwe ububasha nka Perezida no gukurwa mu nshingano bishobora gukorwa nyuma y’aho ahawe inyandiko ibigaragaza kandi zikanashyikirizwa Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Korea y’Epfo.

Urukiko na rwo ruzaba rufite iminsi 180 yo gufata umwanzuro kuri icyo cyemezo niba azeguzwa bya burundu cyangwa akongera gusubizwa inshingano ze zo kuba Perezida w’Igihugu.

Biteganyijwe ko mu gihe Perezida Yoon yaba yegujwe, hategurwa amatora atagomba kurenza iminsi 60 uhereye igihe yegurijwe, ataraba ngo hatorwe ugomba kumusimbura ku butegetsi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  2. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  3. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  4. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  5. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00