Kizz Daniel agiye kuruhuka umwaka adakora umuziki

Kizz Daniel agiye kuruhuka umwaka adakora umuziki

Umuhanzi uri mu bafite izina rikomeye muri Nigeria, Daniel Anidugbe, uzwi cyane nka Kizz Daniel, yatangaje ko mu bihe bya vuba azafata akaruhuko mu muziki.

Uyu muhanzi yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyamabaga ze, avuga ko nyuma ya EP ye yise Uncle K azafata akaruhuko.

Yanditse ati: “Vuba aha tariki 29 Ugushyingo 2024, ndabagezaho EP yanjye nise Uncle K, nyuma yayo nta ndirimbo nta n’ikindi nzabaha, nzafata akaruhuko kugeza mu 2026.”

Nubwo Kizz Daniel atatangaje icyo azaba ahugiyemo cyangwa impamvu yamuteye gufata ikiruhuko kingana n’umwaka, yavuze ko uwo mwanzuro yamaze kuwufata, nubwo bitakiriwe neza n’abakunzi b’ibihangano bye, bavuga ko bazamukumbura.

Kizz Daniel azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo My G, Woju yafatanyije n’abarimo Davido na Tiwa Savage, Jambo, RTID (Rich Till I Die), Shu-Peru n’izindi.

Uncle K EP, ni EP ya gatatu Kizz Daniel azaba ahaye abakunzi b’ihangano bye.

Kizz Daniel yatangiye umuziki mu 2014, k’ubw’umurava we, tariki 14 Gicurasi 2016, yari ashyize ahagaragara umuzingo we wa mbere yise “New Era”.

Kugeza ubu uyu muhanzi afite imizingo (Albums) ine, zirimo New Era, No Bad Songz, King of Love, Maverick hamwe  na EP ebyiri ari zo Barnabas na TZA (Thanks alot).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  2. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  3. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  4. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  5. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40