Kivumbi King agiye gutaramira abanyakigali

Kivumbi King agiye gutaramira abanyakigali

Umuraperi Kivumbi King yateguje ko agiye gutaramira abagenda n’abatuye Umujyi wa Kigali akabumvisha indirimbo zose ziri ku muzingo we yise Ganza, mu gitaramo yise Ganza Live Performance.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, uyu muhanzi yateguje abamukurikira, ababwira ko vuba azabataramira.

Yanditse ati: “Kigali, nimwitegure kumbona ku rubyiniro mbaririmbira indirimbo zigize Ganza mu ijwi ry’umwimerere! Tugomba gusoreza uru rugendo aho rwatangiriye.”

Ni nyuma y’uko amaze igihe akora ibitaramo bizenguruka ibihugu bitandukanye by’i Burayi, byari bigamije kumurika no kumenyekanisha uwo muzingo, ari nabyo avuga ko ari urugendo agomba gusoreza i Kigali.

Ni igitaramo kizabera muri Kigali Universe mu cyo yise ko ari ijoro rizagaragaramo imbaraga n’ibitangaza tariki 28 Ukuboza 2024.

Kugeza ubu Kivumbi King afite imizingo ibiri ariyo DID na Ganza aherutse gukora, ari nawo azaririmba indirimbo ziwugize, akaziririmbira abakunzi b’ibihangano bye muri icyo gitaramo.

Ni umuzingo uriho indirimbo umunani, ukaba waragiye hanze ku wa 17 Gicurasi 2024.

Kivumbi King azwi mu ndirimbo nka Yarampaye yakoranye na Kirikou Akili w’i Burundi, Maso y’Inyana, Wait yafatanyije na Axon n’izindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48