Kirehe: Gitifu w’Umurenge wa Gahara yatawe muri yombi

Kirehe: Gitifu w’Umurenge wa Gahara yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko Olivier Mwenedata, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahara, Akarere ka Kirehe, yatawe muri yombi akekwaho kunyereza umutungo wa Leta. 

Amakuru yatanzwe na RIB ku wa Kane Taliki ya 13 Nyakanga agaragaza ko Mwenedata yafashwe ku wa Gatatu taliki 12 Nyakanga.

Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry B. Murangira, yabwiye itangazamakuru ko uyu Gitifu yafatiwe mu cyuho nyuma yo kubikuza miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwajenti (agent) akoresheje kode yakoreshejwe hakusanywa imisanzu  yatanzwe n’abaturage. 

Yagize ati: “Amafaranga yari anyereje ni ayakusanyijwe n’abaturage b’Umurenge wa Gahara bakusanyije inkunga zabo kugira ngo bagure imodoka ifasha mu bikorwa by’Umurenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe. Ukekwa yafatiwe mu cyuho arimo kubikuza mikiyoni 5 z’amafaranga y’u #Rwanda kuri agent wa Mobile Money.”

Yakomeje asobanura ko uyu Muyobozi yakoresheje undi muntu kugira ngo yakire ayo mafaranga avuye kuri kode y’Umurenge. 

Dr. Murangira yongeyeho ko ukekwa yafatiwe mu Mudugudu wa Nyakarambi mu Murenge wa Kigina, akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kirehe. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42