Kirehe: Abaturage bifuza gutunganyirizwa igishanga cya Cyunuzi cya 100 Ha

Kirehe: Abaturage bifuza gutunganyirizwa igishanga cya Cyunuzi cya 100 Ha

Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Cyunuzi mu Murenge wa Gatore, mu Karere ka Kirehe babangamiwe no kuba nta butaka buhagije bwo guhinga bafite, kandi hari igishanga cya Cyunuzi II gifite Hegitari 100 gipfa ubusa ntigikoreshwe.

Abaturage batuye mu Kagari ka Cyunuzi mu Murenge wa Gatore bifuza ko igishanga cya Cyunuzi II cyatunganywa bakabona aho bahinga kuko kuri ubu hatunganyijwe igice kimwe ari nacyo bakoreramo ubuhinzi bw’umuceri.

Abahinzi batangarije Imvaho Nshya bifuza ko hakagurwa bakabona igishanga cyo guhingamo umuceri n’ibindi bihingwa kuko ngo byabateza imbere bitewe nuko bafite ubutaka buto.

Ndahayo Eloi yagize ati: “Iki gishanga kiri gupfa ubusa kuko ni igifunzo kandi natwe dukeneye ubutaka bwo guhinga, twifuza ko hatunganywa tukahabyaza umusaruro n’amafaranga ndetse n’ibyo kurya bihagije tukanasagurira amasoko.”

Mukankusi Louise yagize ati: “Duhinga mu nkuka ahantu hato kuko nk’ubu dusaruyemo ibigori, ahantu duhinga ni hato cyane kandi imbaraga zacu ntizashobora kugitunganya bitewe n’amazi menshi arimo. Dusaba ko hatunganywa tukabona ubuso bunini bwo guhingaho kuko mu gishanga hahingwa igihe cyose.”

Ibi kandi bishimangirwa na Nyiramavugo Beatrice, yagize ati: “Igice kimwe cy’igishanga cya Cyunuzi ya mbere n’icyo gihingwamo umuceri. Twibaza impamvu Cyunuzi ya kabiri isigaye hadatungunywa kandi hadufasha nk’abaturage tukabona aho duhinga tugatunga imiryango yacu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yavuze ko hari gahunda yo gutunganya igishanga cya Cyunuzi cyasigaye kugira ngo hahingwe umuceri ariko bikiri gusuzumwa n’inzego zitandukanye ngo byemezwe.

Yagize ati: “Dufite gahunda yo gutunganya ibice byari bisigaye mu gishanga cya Cyunuzi kirimo gihingwamo umuceri cyane cyane dukoranye n’amakoperative ku bufatanye n’uruganda rwa Kirehe Rice Company; gusa ubu turacyari ku rwego rwo gusaba uburenganzira bwo gukoresha iki gishanga biciye muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi hamwe na Minisiteri y’Ibidukikije, ku buryo nibaduha uburenganzira hazahita hatunganywa hagahingwamo umuceri.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe butangaza ko igishanga cya Cyunuzi ya kabiri kizatunganywa ku buso bungana na Hegitari 100 ziziyongera ku zindi Hegitari zirenga 900 zihingwamo umuceri ku bahinzi baturuka mu Turere twa Kirehe na Ngoma.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14