“Kirazira ko umwana yishora mu busambanyi”

“Kirazira ko umwana yishora mu busambanyi”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali buvuga ko kizira ko umwana yishora mu busambanyi, ibiyobyabwenge n’ibindi bihabanye n’indangagaciro z’umunyarwanda.

Ngabonziza Emmy, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Nyarugenge, yabigarutseho mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo muri aka Karere hatangizwaga gahunda y’Intore mu biruhuko.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye, kibera mu Murenge wa Rwezamenyo kuri Club Rafiki.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Ubuzima bwiza amahitamo yanjye’.

Ngabonziza asobanura ko muri gahunda y’Intore mu biruhuko abana batozwa indangagaciro na kirazira by’Umuco Nyarwanda. 

Yagize ati “Kirazira ko umwana yishora mu busambanyi, ibiyobyabwenge, ubuzererezi, ubusinzi n’izindi ngeso mbi”.

Asaba intore z’abanyeshuri ziri mu biruhuko n’urundi rubyiruko gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu muri ibi biruhuko batangiye bityo bakubakira abatishoboye.

Intore zishishikarizwa gusanira abaturage b’amikoro make inzu n’ibindi bikorwa biganisha ku mibereho myiza y’abaturage.

Nyirasikubwabo Aurélie umukozi ushinzwe urubyiruko n’umuco mu Karere ka Nyarugenge, yabwiye Imvaho Nshya gahunda y’intore mu biruhuko batangije, igamije gutoza abana n’urubyiruko.

Abiga n’abatiga batozwa indangagaciro z’umuco nyarwanda ndetse no kurangwa n’umurimo unoze. 

Yagize ati “Iyi gahunda izadufasha kubungabunga ubuzima bw’abana n’urubyiruko, barindwa ingeso mbi, nko kunywa ibiyobyabwenge no kwishora mu busambanyi”.

Abana bazafashwa kuvumbura no gukuza impano zabo, banagire uruhare mu iterambere ry’igihugu binyuze mu mirimo y’amaboko n’ubukangurambaga bazajya bakora.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge busaba abana bari mu biruhuko kugira umwanya wo gufasha ababyeyi, kuruhuka ndetse no gusubira mu masomo.

Abatoza n’ababyeyi by’umwihariko basabwe gukomeza gufasha urubyiruko ruri mu biruhuko kugira ngo ruzasoze iyi gahunda rwungutse ibirenze ibiteganyijwe.

Biteganyijwe ko iyi gahunda nirangira, hazashimirwa indashyikirwa mu ntore zizitabira gahunda y’intore mu biruhuko.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42