Kigali: Umugabo akurikiranyweho udupfunyika turenga 200 yari avanye Nyagatare

Kigali: Umugabo akurikiranyweho udupfunyika turenga 200 yari avanye Nyagatare

Haragirimana Jean Claude w’imyaka 29 yafatiwe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka mu Kagari ka Gako mu Mujyi wa Kigali, afite udupfunyika 207 tw’urumogi yari akuye mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba aruzanye mu Mujyi wa Kigali kuruhacururiza.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yahamirije Imvaho Nshya aya makuru, avuga ko ukekwaho icyaha yafatiwe mu Karere ka Kicukiro ahagana Saa Cyenda n’igice zo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gicurasi 2025.

Yavuze ko amakuru polisi yayamenye biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bityo polisi ikorera mu Karere ka Kicukiro igahita imuta muri yombi, aho kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya Masaka kugira ngo akorerwe dosiye imujyana mu bugenzacyaha.

CIP Gahonzire yavuze ko hakomeje gukorwa iperereza kugira hamenyekane abandi bakoranaga mu gucuruza urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire akomeza agira ati: “Turashimira abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge ku muryango nyarwanda, batangira amakuru ku gihe agatuma ibikorwa byo kubikwirakwiza biburizwamo.”

Polisi ishishikariza Abanyarwanda gukomeza uwo muco mwiza wo kugira uruhare mu kwicungira umutekano, buri wese aba ijisho rya mugenzi we kandi bagakumira ibyaha bitaraba, batangira amakuru ku gihe kandi vuba.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  2. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  3. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  4. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49
  5. Ayra Starr agiye gutaramira muri Coachella 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:34