Kigali: U Bwongereza bwohereje uje gusinya amasezerano mashya ku bimukira

Kigali: U Bwongereza bwohereje uje gusinya amasezerano mashya ku bimukira

Minisitiri w’Ubutegesti bw’Igihugu wo mu Bwongereza, James Calvery byatangajwe ko yuriye indege aje i Kigali, gusinya amasezerano mashya ajyanye n’uko igihugu cye cyakohereza abimukira mu Rwanda.

Tariki ya 15 Ugushyingo 2023, ni bwo Urukiko rw’Ikirenga rwafashe icyemezo cyo guhagarika ibyo kohereza mu Rwanda abimukira, ruvuga ko bitemewe n’amategeko.

Havuzwe ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye bityo kidakwiriye kwakira abo bimukira n’abasaba ubuhungiro, ibyo Guverinoma y’u Rwanda yamaganiye kure.

Guverinoma y’u Bwongereza ntiyaciwe intege n’icyo cyemezo, yemeza ko ikomeje kureba uko yasigasira ubwo bufatanye kugira ngo haboneke umuti urambye w’abinjira muri icyo gihugu mu nzira  zinyuranyije n’amategeko.

Ikinyamakuru The Standard cyanditse ko biteganyijwe ko i Kigali, James Clevery azaganira  na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, bombi bakazasinyana amasezerano no kuganira kuri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, n’uko bazafatwa ndetse no kurushaho kunoza ubufatanye mu by’ubukungu.

Muri rwo ruzinduko rwe i Kigali kandi James azasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ku Gisozi ndetse anasure n’abakozi ba Ambasade y’u Bwongereza.

James Clevery yatangaje ko u Rwanda ari igihugu gitekanye kandi ari ingenzi gukorana na rwo.

Ati: “Turabihamya ko u Rwanda ari igihugu gitekanye kandi turakorana na rwo mu guhagarika amato y’abimukira yinjira mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko no kurengera ubuzima bwabo”.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak yemeje ko Guverinoma y’u Bwongereza yiteguye kongerera u Rwanda miliyoni 15 z’Amapawundi, ni ukuvuga asaga miliyari 23 y’u Rwanda.

U Bwongereza buvuga ko ari mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye ku kibazo cy’abimukira binjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. France Mpundu n’umugabo we berekanye imfura yabo 7 Ukwakira 2026 Saa 15:14
  2. Sheila Gashumba yateye utwatsi ibyo gukubita umubyinnyi bapfa umukunzi 7 Ukwakira 2026 Saa 15:04
  3. Musanze: Guhemberwa kuri telefone byagabanyije abarimu bataga amasomo 7 Ukwakira 2026 Saa 14:38
  4. Ruboneka Jean Bosco yabonye ikipe nshya muri Libya 7 Ukwakira 2026 Saa 13:50
  5. Umugenzi yapfiriye mu ndege ya Kenya Airways yari yerekeje i Lagos 7 Ukwakira 2026 Saa 12:19