Kigali: Michelle Yeoh yunamiye abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 2, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Yeoh Choo Kheng wamamaye mu ruhando mpuzamahanga ku izina rya Michelle Yeoh mu gukina filime, yunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa Kabiri. 

Michelle Yeoh w’imyaka 63 ufite inkomoko muri Malaysia, ni umukinnyi wa filime ubimazwmo imyaka isaga 40 watwaye ibihembo bitandukanye kubera ubuhanga agaragaza mu mikinire ye.  

Uyu mukinnyi akigera i Kigali yahise ajya gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,  Michelle Yeoh yahamine ko yageze mu Rwanda yise rwiza kubera kwishimira ibyo yabonye n’uko yakiriwe.

Yanditse ati: “Nageze mu Rwanda rwiza, mpita njya gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo kwibuka, kwiga uburyo ubudaheranwa no gushyira hamwe bifasha mu iterambere rigendana no kubabarira ndetse no gukomezanya.”

Michelle yamenyekanye muri Filime zitandukanye z’imirwano biza gutuma aba umukinnyi w’imena muri Flime yitwa ‘Everything Everywhere All at Once’ ari na yo yatumye yegukana igihembo muri Oscar ya 2023 nk’umukinnyi mwiza w’umugore.

Nubwo impamvu y’uruzinduko rwe mu Rwanda itaratangazwa, amakuru avuga ko yaje mu muhango wo Kwita Izina  abana b’ingagi uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nzeri 2025.

Ni umuhango ugiye kuba ku nshuro ya 20, ahazitwa amazina abana b’ingagi basaga 40 barimo n’abavutse mu mwaka wa 2024. 

Uyu muhango watangiye mu mwaka wa 2005, ufite imizi mu mateka y’imiryango y’Abanyarwanda, ukaba ugira uruhare rukomeye mu kongerera imbaraga gahunda yo gusigasira ingagi zo mu misozi n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange. 

Michelle Yeoh yageze mu cyumba cyahariwe abana biramurenga
Michelle Yeoh yamenyekanye cyane muri Filime z’imirwano
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 2, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE